Abadepite basuye ikimoteri cya Nduba ariko ibyo babonye ni agahoma munwa
- 08/06/2018
- Hashize 6 years
Ikimoteri cya Nduba kiri hejuru ku mpinga y’umusozi mugari kandi muremure mu murenge wa Nduba Akagari ka Muremure, kigakora ku midugudu ibiri ya Taba na Musezero.Ikibazo cy’ ikimoteri kibangamiye ubuzima bw’ abaturage n’ibidukikije,ikimenyimenyi abadepite baragisuye ariko bakiriwe n’irumbo ry’amasazi yabasanze mu modoka batarahagera.
Ubwo PAC yaganiraga n’ abayobozi b’ umujyi wa Kigali ku kibazo cy’ ikimoteri cya Nduba giherereye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere mu mugi wa Kigali Parfait Busabizwa yatanze icyizere ko iki kibazo kizakemuka umwaka utaha. Gusa ibi abadepite babigizeho amacyenga kuko atari inshuro ya mbere ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bubabwira ko iki kibazo kigiye gukemuka vuba bidatinze.
Perezida wa PAC Nkusi Juvenal yavuze ko bagiye kugisura amasazi akinjira mu modoka yabo batarageraho aho kiri.
Hon Nkusi yagize ati“Tujya kugisura tutaranagera aho tukibona imodoka yacu yajemo amasazi.” Yakomeje avuga ko iki kimoteri ko cyangiza ibidukikije.
Ubwisobanuro bw’abayobozi b’umujyi wa Kigali
Marie Chantal Rwakazina,Umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigali yavuze ko mu byumweru 2 amaze ku buyobozi bw’ umujyi wa Kigali amaze gusura iki kimoteri kabiri, kubera uburemere bw’ikibazo.
Athanase Rutabingwa, Perezida wa Njyanama y’umujyi umujyi wa Kigali yavuze ko ikibazo cy’iki kimoteri gikomeye kandi gihangayikishije umujyi wa Kigali,anavuga ko kimwe mu byadindije iki kibazo ari umushoramari yavuganaga na RDB akaza kugenda ibiganiro bitarangiye.
Rutabingwa ati “Hari umushomari wariho avugana na RDB nyuma yigihe aragenda ibiganiro ntibyakomeza.”
Rutabingwa yatanze icyizere ko iki kibazo kizakemuka kuko ngo kiri kwigwaho na MININFRA, RURA, REMA, RDB, Umujyi wa Kigali n’umushoramari.Gusa ngo ntabwo yabibizeza neza kubera ikibazo cy’ingengo y’imari kuko ngo ntamafaranga bafite ndetse ngo hacyenerwa gushaka umuntu wo kubikora ubishoboye.
Rutabingwa yagize ati “Ariko ntabwo tubibibizeza 100% kuko ntabwo ari ‘budget’ yacu, ntabwo ari amafaranga dufite none aha turi butange, ntanubwo ari twe tubikora. Niyo twaba dufite n’amafaranga dukenera n’umuntu ufite ubuhanga wo kubikora. Dushobora no kuza tukaganira yagera aha tugasanga ntashoboye.”
Abashoramari bashakaga gushora mu mushinga wo kubaka uburyo bugezweho bwo kwita ku myanda mu mugi ngo bagendaga babivamo ku mpamvu zinyuranye, bamwe ngo ko imyanda ari mike, abandi ngo bashaka kuyikoramo amashanyarazi ariko ahenze, REG ivuga ko itazayagura n’izindi.
Parfait Busabizwa yavuze ko ubu bagiye guha iki kimoteri inkeragutabara zikakizitira, zikagicunga, abaturage bavomaga amazi yandujwe nacyo bakagezwaho amazi meza. Amafaranga y’ibi bikorwa ngo yanahawe Akarere.
Iki kimoteri cyavugishije abatari bacye kibangamiye abaturage ndetse n’ibidukikije cya Nduba,hari amatoni menshi y’imyanda iri ku gasi, ikusanywa iva mu ngo n’ibigo bitandukanye mu mujyi wa Kigali hose.
Yanditswe na Habarurema Djamali