Abadepite barimo ku mushinga w’ishyirwaho rya Laboratwari ngenzabyaha

  • admin
  • 10/02/2016
  • Hashize 8 years

Ibizamini byakorerwaga hanze mu gushaka ibimenyetso bikenerwa n’ubutabera ,mu minsi iri imbere bizajya bipimirwa mu Rwanda,mu gihe umushinga w’itegeko rishyiraho Laboratwari y’u Rwanda ngenzabyaha n’iy’ibimenyetso by’ubuganga uzaba umaze kwemezwa.

Iyi Laboratwari nimara kujyaho, izaba ifite ubushobozi bwo gupima isano iri hagati y’umwana n’umubyeyi mu gihe ukekwaho kubyara uwo mwana yamwihakanye, gupima uwishe umuntu igihe hari uwaketswe, gupima amarozi n’ibindi byasabaga kujya kubipimisha mu mahanga. Parfait Izere wari uhagariye Ministeri y’Ubutabera ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko bakomezaga gusuzuma uyu mushinga kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho iyi Laboratwari cyaje nyuma yo kubona ko ubutabera mu Rwanda bugorwa no kubona bimwe mu bimenyetso by’ukuri bifasha mu rubanza bitewe n’uko bisaba kubikura hanze kandi bihenze. Yagize ati″ Ibyo bimenyetso bisaba kubitegera indege ibijyana ikanabikura mu mahanga ya kure cyane cyane mu Budage. Iyi Laboratwari izafasha mu kubona ibimenyetso bishingiye ku buhanga bifatika no koroshya ikiguzi cyatangwaga na Leta y’u Rwanda.

Birashoboka ko gutinda mu nzira no guhenda kw’ibi bimenyetso birimo usuzuma ry’uturemangingo tugaragaza isano n’imikurire ya muntu (DNA) n’utundi turemangingo, byashoboraga kudindiza ubutabera cyangwa bigatuma hari n’ab’amikoro make batabigeraho, ariko Parfait avuga ko kuba bigiye kujya bipimirwa bikanasesengurirwa mu Rwanda, bizorohera Abanyarwanda mu guharanira uburenganzira bwabo. Aha agatanga urugero ku umwana ushobora kubyitabaza ngo amenye umubyeyi we. Visi Perezidante wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Nyiragwaneza Athanasie, avuga ko u Rwanda ruzaba ruteye intambwe ikomeye iyi Laboratwari niramuka igiyeho, ngo kuko bizagabanya amafaranga Abanyarwanda batangaga kuri iryo suzuma ryo hanze, ahubwo bikinjiriza na Leta. Ati “Iki kizaba ari ikigo cya Leta, ariko gikora imirimo y’ubucuruzi. Inyungu za mbere ni izacu kuko serivisi kizatanga zizajya zishyurwa , kandi hari n’igihe kigera ibigo bya Leta bikihaza ,bityo inyungu bibona ikinjira mu ngego y’imari ya Leta.’’

Iyi Laboratwari ifite inshingano zo gukora ubushakashatsi ahabereye icyaha, gukora ubugenzuzi bw’ibimenyetso by’icyaha, gukusanya, kwakira no gusuzuma ibimenyetso by’ahakorewe icyaha ikanatanga icyemezo kigaragaza igisubizo ,gukora ibimenyetso by’ibikumwe ,uturemangingo n’ibindi byose byaba bifitanye isano n’umubiri w’uwakorewe cyangwa ukekwaho icyaha hagamijwe iperereza.

Laboratwari kandi izifashishwa mu guha inkiko ibimenyetso by’ubuhanga n’iby’ubuganga,gukora ibizamini kubirebana n’amarozi ,gukora ubushakashatsi no kwiteza imbere, kugenza ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga,kwigisha umwuga wo gupima ku nyungu z’ubugenzacyaha no gukorana n’ibindi bigo mu karere cyangwa mpuzamahanga bihuje inshingano. Iyi laboratwari iri kubakwa mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda biherere ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/02/2016
  • Hashize 8 years