Abadepite bakiranye yombi ubushakashatsi ku bijyanye n’ubukwe mu Rwanda
- 13/07/2019
- Hashize 5 years
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco ndetse n’Urubyiruko bishimiye ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC, maze basanga bumwe muri ubwo bushakashatsi bwakoze bujyanye n’umuhango w’ubukwe bwa Kinyarwanda buzagirira akamaro umuryango nyarwanda.
Ibi ni ibyagaragaye mu nama yahuje Abadepite mu Nteko ishinga amategeko bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco ndetse n’Urubyiruko na Biro y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2019.
Muri iyo nama Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Prof. Niyomugabo Cyprien yagejeje ku badepite bagize Komisiyo y’uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco ndetse n’Urubyiruko, ibyo amategeko asaba Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco gukora, ibyo bakoze, yerekana ibyifuzo bafite ndetse n’imbogamizi bahura na zo, ikerekezo bafite ndetse asaba n’uko Abadepite babakorera ubuvugizi ku bibazo n’ibyifuzo bafite nk’Intumwa za rubanda zikorera abaturage.
Mu kugaragaza ibyo bakoze, Prof. Niyomugabo yagaragaje ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe bugamije gukemura ibibazo bikomeye by’igihugu bijyanye n’ururimi ndetse n’umuco kandi bugaha ikerekezo ururimi n’umuco nyarwanda.
Havuzwe kandi ubushakashatsi ku mihango yo guhamba, umuhango w’ubukwe n’indi inyuranye yakorwaga n’Abanyarwanda ndetse n’indi igenda ikendera.
Ku muhango w’ubukwe Prof. Niyomugabo yagize ati “Umuryango wose ugira indangagaciro wubakirwaho. Izo ndangagaciro zigaca mu kubanza kubaka umuryango w’ibanze ariwo uremwa biturutse ku kubaka urugo kw’abashakanye ni ukuvuga umugabo n’umugore”.
Yungumo ati”Bishatse kuvuga ko iyo urugo rumaze kubaho bijyana n’izo ndangagaciro umuryango wagiye wubaka kuva kera. Izo ndangagaciro ni uko habaho umuhungu ndetse hakabaho n‘umukobwa, mu rurimi rw’ikinyarwanda umukobwa bikava ku gukwa.
Mu kinyarwanda rero umukobwa agomba gukobwa kandi ni umuco ntanyeganyezwa nk’ikimenyetso cy’urukundo, cyo gushimira umuryango wamureze. Byumvikane ko umuhungu atakobwa keretse tumuhinduriye izina kandi uyu muco ukomeweho n’Abanyarwanda.”
Akomeza avuga ko ntawata iyo ndangagaciro kuko n’umuhungu hari ibyo asabwa. Ababyeyi be bamushingira umuganda, umukobwa akaza asanga urugo agiyemo rususurutse.
Ikindi kandi mu kubaka urugo haba hari inshingano zinyuranye ndetse n’imiryango yahuje amaboko biturutse mu gushyingirana kw’abana babo nayo iba ifite inshingano zo kugira ngo imenye urwo rugo ruremwe, uburyo ruriho, uburyo rukura nk’uko bavuga mu Kinyarwanda ko “Urugo rw’umwana rugususurutsa utarurayemo.”
Hon. Nyabyenda Damien Perezida wa Komisiyo y’Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco ndetse n’Urubyiruko, mu Nteko ishinga amategeko yavuze ko mu nshingano Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco bafite harimo kurengera no gusigasira ururimi n’umuco nyarwanda ariko kubera ko u Rwanda rukoresha n’izindi ndimi ni ngombwa ko izo ndimi nazo zikoreshwa mu Rwanda zikigwa, zikigishwa, zikavugwa kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwisanzura hirya no hino ku Isi.
Yavuze kandi ko ari ngombwa ko na none ururimi rw’Ikinyarwanda rugomba gusigasirwa kuko ari umusingi w’iterambere, ubumwe n’ubwiyunge. Abanyarwanda bakiga izo ndimi ariko babanje kumenya Ikinyarwanda.
Hon. Nyabyenda yakomeje ashima ubushakashatsi bwakozwe agira icyo avuga ku bushakashatsi ku muhango w’ubukwe nyarwanda asanga buba bugamije guhuza umuhungu n’umukobwa bagakora umuryango.
Ati ”Ubu bushakashatsi bwatunyuze kuko umuryango ushingira ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Ubu bushakashatsi buzatuma Abanyarwanda bongera kumenya uburyo umukobwa n’umuhungu bahuraga, uko imiryango yinjiragamo noneho wa muryango mushya ugahuza imiryango myinshi nawo ukubakwa ushingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.”
Aha ni ho yasanze ibi bishobora kugabanya itandukana ry’imiryango rikabije ririho muri iki gihe kubera ko abagiye gushyingirana bazaba babikoze mu nzira izwi n’imiryango kandi imiryango nayo yabigizemo uruhare igakomeza kubaba hafi, ibagira inama na bo bagira ikibazo bakagisha inama imiryango.
Abadepite bemeye gukorera Inteko nyarwanda y’Ururimi n’umuco ubuvugizi ku bibazo bafite kandi ibizeza kuzakomeza gukorana barebera hamwe uburyo ibikorwa byagenda mu nzira nziza.
Habarurema Djamali /MUHABURA.RW