Abadepite bagaye imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu uburyo bikoreshwa

  • admin
  • 27/10/2017
  • Hashize 6 years
Image

Mu myaka ibiri ikurikiranye Guverinoma y’u Rwanda yashyizwe mu bikorwa imyanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku mpuzandengo ya 33,5% ku bijyanye n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu.

Ubwo hatangazwaga raporo yakozwe na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko yo mu myaka ya 2012-2013 na 2013-2014, abadepite bagaye uburyo yashyizwe mu bikorwa.

Buri mwaka Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko raporo y’igenzura ry’imari ya Leta aba yakoreye muri za Minisiteri, ibigo ndetse n’izindi nzego za Leta.

Iyo raporo iyo imaze kwemezwa n’Inteko ihabwa PAC na yo igahamagaza abagaragaweho amakosa bakaza kwisobanura imbere yayo ndetse bakagirwa n’inama z’uburyo banoza imicungire y’imari mu nzego bakoramo.

Iyo PAC irangije icyo gikorwa ishyikiriza Inteko rusange raporo, hagafatwa imyanzuro igomba guhabwa Guverinoma ndetse hakanatangwa igihe ntarengwa izaba yarashyizwe mu bikorwa. Nyuma hakagenzurwa uburyo yashyizwe mu bikorwa, hagakorwa indi raporo.

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2017, ubwo PAC yagezaga ku Nteko Rusange uburyo Guverinoma yashyize mu bikorwa imyanzuro y’Inteko, yatangaje ko mu mwaka wa 2012-2013, imyanzuro yakozwe iri ku ijanisha rya 46% na ho mu mwaka wa 2013-2014 iyashyizwe mu bikorwa ni 21%, bivuze ko impuzandengo yabyo ari 33,5%.

Iyashyizwe mu bikorwa igice muri 2012-2013 ni 14% na ho 2013-2014 ikaba 64%.

Imyanzuro yari mu nzira yo gushyirwa mu bikorwa yo muri 2012-2013 ingana na 11% na ho muri 2013-2014 ni 0%.

Mu myanzuro itarigeze ishyirwa mu bikorwa na rimwe yo muri 2012-2013 ni 25% na ho muri 2013-2014 ni 7%.

Iyi raporo inagaragaza imyanzuro ko hari n’imyanzuro hatagaragajwe icyo yakozweho, aho muri 2012-2013 ingana na 4% na ho 2013-2014 ikaba 7%.

Depite Nyinawase Jeanne d’Arc avuga ko atumva uburyo havugwa ngo imyanzuro iri mu nzira yo gushyirwa mu bikorwa, aho avuga ko abantu barebwaga no kuyishyira mu bikorwa bakwiye kwitaba Inteko bakabisobanura.

Yagize ati “Ikihutirwa ni ukuvuga ngo ni iki cyabateye kudashyira mu bikorwa iyi myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko. Kuko kuvuga ngo imyanzuro imwe iri mu nzira iyinzi ntirakorwa iracyari mu nzira ikoramo iki? Byampaye kwibaza, dufite itegeko riduha ububasha kugenzura Guverinoma, abagombaga gushyira iyi myanzuro mu bikorwa bakagombye kuza kwitaba Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo badusobanurire icyabateye gutuma iyi myanzuro itajya mu bikorwa, kuvuga ngo 46 % karahagije ngo karashimishije, ntabwo kaba gashimishije kuko iyo twafashe imyanzuro tuba tugira ngo igere ku 100%. Tugaruze umutungo wa Leta tunabashe no kuvuga ngo akazi twakoze muri iyi myaka itanu kavuye aha kageze aha.”

Yanavuze ko Guverinoma ikwiye gutanga ibisobanuro mu gihe cy’amezi atatu.

Nyuma yo kugeza ku Nteko rusange iyi raporo, PAC yanatange umushinga y’imyanzuro igomba guhabwa Minisitiri w’Intebe ndetse n’izindi nzego zinyuranye.

Muri yo harimo kuba Minisitiri w’Intebe arasabwa gukurikirana ko imyanzuro yose ishyikirizwa Guverinoma ishyirwa mu bikorwa kuko biba byasabwe, inzego zitabyubahirije zigafatirwa ibyemezo, raporo y’uko byakozwe igashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko mbere y’uko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta atanga raporo y’umwaka ukurikira.

Minisitiri w’Intebe anasabwa kandi kubahiriza igihe kiba cyagenwe cyo gutanga raporo y’ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro y’Inteko rusange.

Nyuma y’uko bamwe mu bagaragayeho amakosa y’imicungire mibi y’imari n’umutumgo w’igihugu bahabwa ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bidahuye n’uburemere bw’amakosa ndetse no kubona ko hari ibikorwa bibangamira imicungire y’imari n’umutungo by’igihugu bitateganyirijwe ibihano mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe arasabwa kujya afatira ibyemezo abayobozi bakuru bashinzwe gucunga ingengo y’imari batinda guhana abakozi bagaragayeho amakosa y’imicungire mibi y’imari n’umutungo by’igihugu, bakabikora ari uko babanje kubisabwa kandi amakosa aba yaragaragajwe mbere.

Gusa uyu munshinga w’imyanzuro ntiwakiriwe neza na bamwe mu badepite, aho bavuze ko idasubiza neza icyatumye imyanzuro yo muri iyo myaka yashize idakorwa, aho hari abasabye ko abatarabikoze bahamagazwa bagasobanura impamvu.

Gusa Depite Nkusi Juvénal uyubora PAC avuga ko Inteko rusange ari yo ifite inshingano zo gutumiza abatarashyize mu bikorwa imyanzuro yayo, aho ngo byemejwe byakorwa.

Depite Mukabagwiza Edda yabajije niba iyi myanzuro itarashyizwe mu bikorwa bahise bayireka burundu, ko ntawakongera kuyikurikirana.

Ati “Iyo myanzuro itarayishyizwe mu bikorwa turayivugaho iki? Ese twayihebye cyangwa turacyayihagazeho nk’Inteko rusange kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

Aha Nkusi yavuze ko bongeye gukurikirana iby’iyo myanzuro byaba bisa nko ngukomeza kuyihererekanya na Guverinoma, aho yabigereranyije n’umukino wa Ping Pong. Avuga ko ibitarakozwe bizajya biherwaho mu yindi myanzuro izajya itangwa n’Inteko.

PAC yasabiwe guhabwa ububasha bw’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha

Depite Mporanyi Théobald yavuze ko bitewe n’uko PAC ihora igaragaza amakosa mu micungire mibi y’imari n’umutungo w’Igihugu ntihagirea igikosorwa mu buryo bukwiye, ikwiye guhabwa ububasha bwo kugenza ibyaha no kubishinja.

Yagize ati “Njye numva nkurikije ibyo tumanze kubona hano twashyiraho itegeko, ni twe dushyiraho amategeko tugahereza PAC ububasha bw’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha kuko niba tugenzura ikerekana ibintu uko bimeze twajya kureba uko byashyizwe mu bikorwa tugasanga harimo amakosa, umuntu yakwibaza impamvu aba bantu bahora bagaruka imbere yacu, ntitugire icyo tubakoraho twarabyerekanye kuki ubwo bubasha tutashyiraho itegeko ari twe tuyashyiraho? Njye numva ari wo mwanzuro twagashyizeho abantu bakazajya baza tukaberekana, kuko tuba twize raporo neza twahura na byo abantu bakabirangiza aho gutegereza abantu ntibabishyire mu bikorwa.”

Mu minsi ishize PAC yakiriye ibigo bitandukanye byagaragayeho amakosa mu igenzura ry’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, aho ikimaze kumenyerwa ari uko ibigo bimwe ari byo bihora byitaba, aho usanga hari amafaranga aba yarakoreshejwe nbi ariko ababigizemo uruhare ntibabihanirwe.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha PAC izageza ku Nteko indi raporo ivuga ku biganiro iherutse kugirana n’ibigo bikunze kugaragarwaho gucunga nabi imari ya Leta.

Leta ivuga ko itegeko rigena ibyaha n’ibihano riri mu Nteko nirimara gutorwa icyuho cyagaragaraga kizavaho, aho ngo abanyereza n’abacunga nabi umutungo wa Leta bazajya bahanwa bikomeye.

Ubwanditsi Muhabura.rw

  • admin
  • 27/10/2017
  • Hashize 6 years