Abadepite 100% bemeje bwa nyuma umushinga w’ivigururwa ry’itegeko nshinga

  • admin
  • 23/11/2015
  • Hashize 8 years

Nyuma yo kugezwaho ubugororangingo bwakozwe bukanemezwa n’Abasenateri ku mushinga wo kuvugura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2015, Abadepite bemeje ubwo bugororangingo.Abadepite bagejejweho raporo y’inama y’Abaperezida ku bugororangingo bwakozwe na Sena ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003, iyo raporo yemezwa n’Abadepite 78 muri 79.

Ubugororangingo bwa Sena bwemewe n’Abadepite, burimo ubw’imyandikire n’ubw’ireme. Ubugororangingo bw’imyandikire bwakozwe ku ngingo 25 naho ubw’ireme bukorwa ku ngingo 31. Ingingo 121 mu 177 zoherejwe muri Sena ntacyo zahinduweho. Kuwa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2015, Abasenateri 26/26 bemeje umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga.

Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabarisa yashimiye Abanyarwanda, Komisiyo yafashije Inteko Ishinga Amategeko, abagize Inteko ishinga Amategeko ku kazi gakomeye bakoze. Yavuze kandi ko iki gikorwa kirangiye mbere y’igihe bari biyemeje.

Kuba umutwe w’Abadepite wemeje uyu mushinga wo kuvugura Itegeko Nshinga nyuma y’uko wemejwe na Sena, ugiye koherezwa kwa Minisitiri w’Intebe, azawugeze ku nama y’Abaminisitiri nayo isabe Perezida wa Repubulika kwemeza ko habaho Kamarampaka no kugena itariki izaberaho.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/11/2015
  • Hashize 8 years