Abacyecuru n’abasaza barokotse jenoside basaba ababaguma hafi

  • admin
  • 12/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abacyecuru n’abasaza babuze abo mu miryango yabo bagasigara bonyine, baravuga ko bakeneye abababa hafi mu minsi micye basigaje yo kubaho kuko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi,hari abasigaye bonyine kandi bashaje cyane, ku buryo batagira icyo bikorera bityo abo kubaba hafi bakaba bacyenewe.

Bamwe muri bo bamaze kubakirwa amazu rusange, aho batunzwe n’ikigega gifasha abarokotse jenoside.

Ikigo cyiswe Impinganzima mu karere ka Nyanza, ni kimwe mu byubakiwe aba bapfakazi bageze mu zabukuru.Kirimo abacyecuru n’abasaza bigaragara ko bakuze cyane kuburyo benshi bagenda bunamye bitwaje udukoni.Muri rusange ngo nta n’umwe uri munsi y’imyaka 65.

Uru rugo rwubatswe n’imiryango itandukanye nk’uwabapfakajwe na Jenocide -AVEGA, ndetse n’indi miryango nterankunga.

Hashize imyaka 3 aba mbere muri aba basheshe akanguhe bagejejwe muri aya mazu.Bari bamaze gutarurwa aho babaga bonyine.

Umwe mu bacyecuru yaganiriye n’itangazamakuru yagaragaje umunezero asigaye afite kuko akiba wenyine hari ibintu bicyenerwa mu buzi atabonaga ariko ubu ibyinshi arabibona kandi arishimye.

Yagize ati”Nari nambaye ubusa none dore nditeye. Nakarabaga sinshobore gucya none dore ndasa neza. Ndaseka, nkabona abo tuganira, ubu ndishimye rwose. “

Muri uru rugo kandi hari n’abasaza 3, kimwe na bagenzi babo b’abakecuru ni inshike kuko nta muntu n’umwe basigaranye wo mu muryango wabo.

Umwe muri bo na we yaduhaye ubuhamya bwe.”Nabaga ndi jyenyine, ibibazo bikandenga.Nkarara ndasinziriye mpagaritse umutima, nikanga ko abantu bantera.”

Muri ubu buzima bwa rusange, ikigega gifasha abacitse ku icumu ni cyo kibatunze umunsi ku wundi, ni nacyo kibavuza dore ko bageze no mugihe cyo kurwaragurika.

Madame Chantal Munganyinka ni umukozi w’iki kigega ushinzwe ubuzima bwabo aho abafasha mu byerekeranye no kubaha imiti ndetse n’iyo barembye bababa hafi muri macye ngo basigaye ari abaganga babo.

Chantal Munganyinka Agira ati”Tuba dufite abanywa imiti, ni twe tuyibaha nk’uko muganga yabitegetse.Ubu twabaye nk’abaganga.Iyo yarembye uragenda ukamurara iruhande bikamuha icyizere cyo gukira”.

Uretse amazu nk’aya ari i Nyanza, andi nka yo yamaze kubakwa mu duce nka Kayenzi, Rulindo, Rwamagana, Kayonza na Huye, yose hamwe akaba acumbikiye abacyecuru n’abasaza b’inshike bakabakaba 200.

Gusa haracyakenewe imbaraga kuko ibarura ryakozwe ryerekanye ko abacyeneye kubakirwa no gukurikiranirwa hafi basaga 800 mu gihugu cyose.

Chief Editor

  • admin
  • 12/04/2018
  • Hashize 6 years