Abacuruzi basaga ijana b’u Rwanda na Tanzania bateraniye I Kigali

  • admin
  • 21/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abacuruzi bo muri Tanzania n’abo mu Rwanda bahuriye mu ihuriro i Kigali rigamije gushimangira kubyaza umusaruro amahirwe ari hagati ibihugu byombi, igikorwa kibaye nyuma yuko abayobozi b’ibihugu byombi bahuriye mu Rwanda bakemeranywa kunoza ibijyanye n’ubucuruzi.

Abacuruzi basaga 100 bo ku mpande zombi bahuriye i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2016, aho batangiye berekwa amahirwe ari hagati y’ibihugu byombi, ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Minisitiri François Kanimba, atangiza iryo huriro yavuze ko ari urugero rw’umusaruro ubonetse nyuma y’uko abaperezida b’ibihugu byombi bemeranyijwe kunoza ibijyanye n’ubucuruzi buhuriweho n’ibihugu byombi. Yagize ati “ Ndifuza kubibutsa ko mu kwezi gushize, abakuru b’ibihugu byacu, Nyakubahwa Paul Kagame na Dr John Pombe Magufuli, bahuye bakemeranya kongera imbaraga mu bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame yashishikarije abakora ibikorwa by’ubucuruzi bakomoka mu bihugu byombi kubaka ubufatanye bugamije inyungu kuri buri ruhande.”

Minisitiri Kanimba yavuze ko hari ibirimo gukorwa birimo n’iryo huriro biteganyijwe ko rizakurikirwa n’irindi rizabera muri Tanzania. Ibihugu byombi ngo bifite amahirwe byabyaza umusaruro mu gihe byihatiye mu kongera imbaraga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, guhana amakuru ndetse no guhuza ibikorwa. Kanimba yerekanye ko hakiri ikibazo kirimo kuganirwaho hagati ya Minisiteri ayobora n’iyo muri Tanzania mu gufasha korohereza ibijyanye n’ubwikorezi kuko byafasha abaturage b’ibihugu byombi, bizanafasha mu kugabanya ubukene.

Gasamagera Benjamin, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda yavuze ko iri huriro rifitiye akamaro kanini inganga z’abikorera hagati y’ibihugu byombi, dore ko ari abikorera aribo bagira uruhare rukomeye mu kubiteza imbere. Yavuze ko iryo huriro ribayeho nyuma yuko ibihugu byombi byemereje ko bishyizeho komisiyo bihuriyeho iheruka kubera i Rubavu mu mpera za Mata 2016, inama yaganiraga ku kunoza ubucuruzi n’ibijyanye n’inganda. Gasamagera yavuze ko iryo huriro baryitezeho byinshi, ati “Umusaruro turyitezeho urimo kongera umubano n’ubufatanye hagati y’impande zombi, kongera ibyo ibihugu bigurirana, ndetse no kongera amahirwe mu bijyanye n’ubucuruzi ku mpande zombi.”

Minisitiri Valentine Rugwabiza wa Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye koroshya ibyatuma ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bugenda neza. Tanzania n’u Rwanda bimaze igihe bihahirana, imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2015, Tanzania ari gihugu kiza ku mwanya wa gatatu cyahiranye n’u Rwanda mu bigize akarere(EAC). Ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi bungana na 12% bw’ubwo u Rwanda rwakoranye n’ibihugu bigize EAC muri 2015. Gusa ibijyanye no gutumiza ibintu muri Tanzania byasumbye kubyoherezayo kuko kubitumizayo byihariye 97.1% by’ubucuruzi bwose bwabaye hagati y’ibihugu byombi. Ubucuruzi bwabaye hagati y’ibihugu byombi bufite agaciro ka miliyoni 68 z’amadolari ya Amerika muri 2015 na 70.8 muri 2014.

Ubucuruzi bw’u Rwanda na Tanzania ndetse n’ibijyanye n’ubuhahirane birimo kugenda binozwa, amakamyo y’u Rwanda ajya muri Tanzania asigaye yizeye umutakano ndetse n’iminsi yamaraga mu nzira yaragabanyijwe, hakiyongeraho icyambu cya Dar es-Salaam cyifashishwa cyane mu kugeza ibicuruzwa mu Rwanda. U Rwanda rweretse abanya-Tanzania amahirwe yakurura abashoramari baho, harimo kuba ari igihugu cyorohereza ishoramari, gisurwa cyane, gifite umutekano ndetse kirimo no kongera ingufu z’amashanyarazi.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/05/2016
  • Hashize 8 years