Abacungagereza bamaze amezi abiri badahembwa.

  • admin
  • 04/01/2016
  • Hashize 9 years
Image

Amakuru avuga ko Abacungagereza kugeza ubu batarabona umushahara w’ukwezi k’ Ugushyingo ndetse n’uw’ Ukuboza umwaka ushize , ibintu bamwe mu bacungagereza bavuga ko byamaze kubagiraho ingaruka zikomeye cyane ku mibereho yabo ya buri munsi.

Umwe mu bacungagereza waganiriye n’Umuryango dukesha iyinkuru utarashatse ko amazina ye tuyatangaza, yatubwiye ko bakomeje kwizera ko bazahemberwa rimwe Ukwezi kwa cumi na kumwe n’ukwa cumi na kabili ariko iminsi mikuru y’ubunani na Noheli ikarinda irangira nta na kumwe babonye kugeza ubu.

Uyu mucungagereza avuga ko imibereho yabo iri kugenda iba mibi ariko cyane cyane abafite imiryango bagomba gutunga.

Yatubwiye kandi ko ari ubwa mbere bibayeho kuba batinda guhembwa ariko nanone badafite uburenganzira bwo kugira uwo babaza ikibazo kirimo.

Yagize ati:” Baturishije ubunani nabi, ubu kubaho ni intambara ariko byagera ku bafitte imiryango yo gutunga bikaba ibindi bindi, abarira mu kigo ho nta kibazo baracyadukopa naboneka tuzishyura.

Ni ubwa mbere iki kibazo kibaye kandi rero muri Force ( Urwego rrushinzwe Amagereza mu Rwanda rubarwa mu zishinzwe umutekano) ntawe ubaza, uhebera urwaje ukarindira”.

N’ubwo uyu mucungagereza avuga ko nta mafaranga y’ukwezi kwa cumi na kumwe bigeze babona, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Amagereza mu Rwanda, Gen Paul Rwarakabije, we yatangarije Umuryango ko ari ukwezi kumwe (Ukuboza 2015) abacungagereza batarahembwa kandi ko nabyo biri mu nzira.

Gen Rwarakabije yagize ati:” Ukwezi kwa cumi na kumwe baraguhembewe, ukwa cumi na kabili nako biri mu nzira”.

Nta mpamvu yaba yaratumye abacungagereza bamara amezi abiri badahembwa Gen Rwarakabije yigeze adutangariza. Yavuze ko ibyo muri “Force” bihama imbere bikaba arimo bikemurirwa. Gusa avuga ko bishoboka ko hari uwakora imibare nabi.

Src : umuryango

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/01/2016
  • Hashize 9 years