Abacukura amabuye y’agaciro barasabwa kubungabunga umutekano w’aho babikorera

  • admin
  • 27/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’u Rwanda iributsa abakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gufata ingamba zo kubungabunga umutekano w’aho bakorera iyo mirimo mu rwego rwo gukumira impanuka zishobora kuhabera.

Ubu butumwa butanzwe kubera ko hari abantu bitwikira ijoro bakayacukura mu birombe bidacungiwe umutekano ku buryo biteza impanuka zihitana ndetse zigakomeretsa bamwe mu babikora.

Mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza, uwitwa Nzabandora Jean Paul yagwiriwe n’itaka; ndetse arakomereka bikomeye ubwo yarimo acukura Gasegereti mu buryo bw’ubujura mu kirombe kiri mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo.

Umuyobozi w’agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yasobanuye uko byagenze agira ati,“Uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko yinjiye muri icyo kirombe, atangira gucukura ashaka ubwo bwoko bw’amabuye y’agaciro; ariko ku bw’ibyago agwirwa n’itaka. Yavanywemo, ajyanwa ku Bitaro bya Kibagabaga.”

SP Mbabazi yibukije abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro kuzirikana umutekano w’aho bakorera iyo mirimo; akaba mu byo yabakanguriye gukora harimo kuhashyira abarinzi kugira ngo hatagira awitwikira ijoro akinjiramo kuyacukura mu buryo bw’ubujura; kandi abasaba guhora basuzuma ko ibikoresho bifashisha ari bizima; ibishaje bakabisimbuza ibishya.

Yagize ati,”Abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro bagomba gufata ingamba zo gukumira impanuka aho bakorera iyo imirimo.”

Yagarutse ku ngaruka zo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko agira ati,“Inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka, n’isuri biri mu biterwa n’ubucukuzi bwayo butubahirije amategeko. Ibi biza byangiza ibintu bitandukanye, bikomeretsa abantu, ndetse rimwe na rimwe bihitana bamwe. Abantu bakwiriye rero kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije; kandi bagatanga amakuru y’ababikora.”

SP Mbabazi yibukije kandi ko kugira ngo umuntu acukure amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi agatangira iyo mirimo amaze kubuhabwa.

Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yanditswe na Niyomugabo/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/12/2016
  • Hashize 7 years