Ababyeyi n’abikorera baratungwa agatoki mu gutuma imirimo ivunanye ihabwa abana idacika

  • admin
  • 13/06/2019
  • Hashize 5 years

Mu gihe ku isi wari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo uvunanye ikoreshwa abana,umuryango Coalition umwana ku isonga wateguye ubukangurambaga bwo kwamagana abakoresha abana imirimo ivunanye bakanababuza uburenganzira bwo kwiga.

Ubu bukangurambaga bwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena buhurirana n’umunsi mpuza mahanga wo kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana, aho bwabimburiwe n’urugendo rwo kwamagana iyo mirimo rwatangiriye Nyabugo rugasorezwa mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara ahatangiwe ubutumwa bugendanye n’uyu munsi.

Insanganyamatsiko yawo yagiraga iti”Uruhare rw’abikorera mu kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.”

Mu gukumira iyi mirimo,Umuyobozi wa Coalition umwana ku isonga Sekanyange Jean Léonard yagaragaje ko ibyiciro bine by’abantu bikwiye kubigiramo uruhare kuko nibyo byafasha Leta gutuma iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana ririmo no kumurinda imirimo mibi imukoreshwa rigerwaho.

Abo bantu bagizwe n’abikorera bibumbiye mu rugaga rwabo arirwo PSF,Ababyeyi b’abana,abarezi mu bigo by’amashuri ndetse n’abana muri rusange.

Sekanyange yavuze ko abakoresha bagomba kubanza kwiyumvisha uburyo bakwakira iby’uko abana babo baba barigukoreshwa imirimo ivunanye inababuza ishuri nk’uko babikorera abana b’abandi anabasaba kwirinda kononera Leta nabo batisize.

Ati “Mukoresha ukoresha umwana mu rugo iwawe,ukwiye kumva ko uko akoresha umwana muto w’abandi imirimo umuvuna,uko wabyakira ubonye uwawe hari abandi bari kumukoresha iyo mirimo.Bityo ukwiye kubyirinda kuko ibihano bikomeye biragutegereje.

Ubyirinde atari ugutinya gucibwa ibihano cyangwa gucibwa amande,ahubwo ubyirinde kubera ko urimo kononera igihugu.Iyo bibaye, utuma igihugu mu minsi iri imbere kibura abantu bazagikorera kubera ko bazaba baragwingiye kubera ko bakoze imirimo ivunanye ituma basaza vuba”.

Ababyeyi nabo si ba miseke igoroye

N’ubwo umukoresha agaragara cyane muri iyi ngeso yo gukoresha abana b’abandi imirimo ivunanye kandi abe baba bagiye ku ishuri,Sekanyange avuga ko ababyeyi b’abo bana nabo babigiramo uruhare iyo barebera umwana wabo akoreshwa iyo mirimo aho kujya ku ishuri.

Ati”Ababyeyi nabo babigiramo uruhare kuko akenshi usanga abo bana bafite ababyeyi babo kandi babibona ko bari gukoreshwa iyo mirimo, aho umubyeyi yemera ko umwana we areka kujya ku ishuri ariko akemera ko ajya kurinda inyoni mu muceri cyangwa akemera kumwohereza ngo ajye gusarura icyayi acyure 500 mu rugo”.

Akomeza agira ati”Ibyo rero nk’ababyeyi tugomba kumenya ko ari icyaha kandi ko tuba twihemukira nk’umuryango kuko ntituba dukwiye kureka abana bacu muri ubwo buryo.Bityo tugomba kumva ko abana bacu bagomba kuba bari ku ishuri aho kugirango babe bari muri iyi mirimo”.

JPEG - 138.6 kb
Sekanyange avuga ko uruhare rw’abarezi narwo rukenewe muri uru rugamba rwo guhashya imirimo mibi ihabwa abana inatuma umwana atiga

Gusa ngo ntabwo ibyo byose byagerwaho abarezi mu bigo by’amashuri batabigizemo uruhare kuko aribo bamenya niba umwana ari mu ishuri cyangwa ataririmo bityo akaba yagatanga amakuru uwo mwana watorotse ishuri ahanini yagiye muri iyo mirimo agakurikiranwa akagarurwa mu ishuri.

Ati”Ubwo rero n’abarezi nabo bakwiye kudufasha mbese tugafatanya kugira ngo baturebere koko niba abo bana bari ku ishuri, bari kwiga aho kugira ngo bakatire mu nzira bigiriye muri iyo mirimo ibabuza kwiga”.

Yasabye urubyiruko rwari rwitabiriye ubwo bukangurambaga,gukangurira barumuna babo kuba abambere mu kurwanya no kwamagana iyo mirimo ndetse bakanyurwa n’ubuzima bwo mu miryango yabo kandi bakumva ko batagomba gukorera ayo mafaranga y’intica ntikize kuko ariyo atuma bishora mu biyobyabwenge n’ibindi bikorwa bibi.

Ikindi abasaba kugira inama barumuna babo babakundisha ishuri,babereka ko kwiga aribyo bizatuma babasha kubaho neza bishimye mu bihe bizaza.

Umurage w’umwana ni ishuri

Umuyobozi muri komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC),Hategekimana Lambert, avuga ko umurage w’umwana ari ishuri ndetse n’inshingano ye ya mbere ikaba ari ukwiga bityo ngo ningombwa ko agomba guhabwa ibyo bimugomba kuko iyo atabihawe aba avukijwe uburenganzira bwe.

Ati”Ishuri niwo murange w’umwana.kwiga niyo nshingano ye y’ibanze tugomba kubaha tukanayubahiriza.Iyo rero umukoresheje umurimo umubuza kujya kwiga,uba umuvukije uburenganzira bwe no gutegura ahazaza heza”.

JPEG - 155.9 kb
Hategekimana yasabye ababyeyi kuzirikana ko umurage w’abana babo ari ishuri

Yavuze ko imirimo itabujijwe ku bana usibye yayindi itajyanye n’urugero rwe ndetse n’imyaka agezemo.Yifashishije urugero rw’uko umwana w’imyaka itandatu ashobora kwikorezwa ikibido cy’amazi cya litiro 20 aho kwikorezwa icya litiro 5 kandi ari cyo kijyanye n’ingano ye.

Ibihano bigenewe abakoresha imirimo ivunanye abana,bitandukanira kuri buri rwego rw’umurimo kuva ku mubyeyi,ikigo giciriritse kugeza ku ruganda ariko ubusanzwe amande y’umuntu wafashwe akoresha umwana imirimo ivunanye cyangwa ikamubuza kwiga ava ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni y’amanyarwanda abandi bagahanishwa guhagarikirwa imirimo kuva ku minsi irindwi kugera ku kwezi.

Ababyeyi bafatiwe muri iki cyaha barihanangirizwa ariko iyo byanze bagakomeza kwinangira bacibwa amande.

JPEG - 235.5 kb
Urugendo rwo kwamagana imirimo mibi ikoreshwa abana rwakozwe guturuka i Nyabugogo kugera ku nzu y’urubyiruko Kimisigara
JPEG - 218.9 kb
Ni urugendo rwakozwe kugira ngo buri muntu amenye ko ikibazo cy’imirimo ivunanye ihabwa abana gihangayikije


JPEG - 188.8 kb
Urubyiruko rwasabwe gufasha barumuna babo kunyurwa n’ibyo bahabwa mu miryango yabo no kubakundisha ishuri
JPEG - 266.9 kb
Ifoto y’urwibutso irimo abikorera,urubyiruko,abayobozi bo mu nzego za Leta na Polisi ndetse n’abanyamuryango ba Coalition umwana ku isonga bose bitabiriye ubu bukangurambaga}

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/06/2019
  • Hashize 5 years