Ababyeyi barasabwa gushakira umwana iminota 15 ku munsi bakamufasha gusoma ibitabo

  • admin
  • 06/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe hakigaragara abana barangiza amashuri batazi gusoma no kwandika ahanini bitewe no kudatozwa gusoma ibitabo bakiri bato,ababyeyi barakangurirwa kwishyiramo umuco wo gutoza abana babo gusoma ibitabo kuko ubumenyi bakuramo bubafasha no mu buzima buzaza ndetse no mu iterambere ry’igihugu.

Kugira ngo iki kibazo gicike,ihuriro rya Soma Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi ‘MINEDUC’, bateguye ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri muntu wese kugira uruhare mu gukundisha abana umuco wo gusoma ibitabo.

Iyi gahunda yiswe ’Mumpe Urubuga Nsome’ yatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gashyantare 2020 mu gihugu hose akazamara umwaka,itangirizwa mu karere ka Burera mu kigo cy’amashuri abanza cya SOZI.

Ku rwego rw’akarere ka Gasabo,iyi gahunda yatangijwe no guhemba abanyeshuri 37 bahize abandi mu mu marushanwa ya”Andika Rwanda”, abagera kuri 17 nibo bitabiriye kuko abandi bagiye ku mashuri.Ibyo bitabo byanditswe n’Abanyeshuri, abana b’Abanayrwanda bikaba aribyo bizajya byifashishwa mu ghusoma.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza,Madamu Nyirabahire Languida, avuga ko ababyeyi badakwiye gufata umwanya wose ngo bawuharire imirimo n’ibindi bikorwa ahubwo ko bagomba gufata byibura iminota 15 ku munsi yo gufasha abana gusoma.

Ati:”Byaragaragaye!ubona rimwe na rimwe abana bose bari mu ishuri ariko ukabona bamwe rwose utamenya ko batangiy no kwiga ukabona batazi gusoma cyangwa yenda bakajyana inyuguti bafatiye aho ngaho mu ishuri ariko mu buzima busanzwe mu rugo nabo baturanye batagira uwo muco wo gusoma”.

Avuga ko nk’ubuyobozi ndetse na USAID Soma-umenye,batangije ubu bukangurambaga bitewe n’uko byagaragaye ko bikiri ikibazo kubona umwana wiga azi gusoma neza igitabo runaka kiri ku rugero rw’umwaka yigamo.

Ati:”Muri ako kazi kenshi bavuga ko bafite,umwana arahenze n’igihe kirahenze ariko umuntu agenda agereranya ibintu bifrusha ibindi uburemere.Umwana rero arahenze muri ka kazi kenshi bafite iminota 15 bagomba kuyishakira umwana kugira ngo bamwigishe gusoma”.

Mugabe Claude Richard,umubyeyi wo mu karere ka Gasabo,avuga ko bidakwiye ko ababyeyi batererana abana babo mu myigire kuko ubumenyi bakura mu gusoma ari wo murage usigayeho kuri iki gihe.

Ati”Ntabwo numva ko umwana wabyaye akamara, igihe akagera igihe cyo kwiga wamuburira umwanya wo kugira ngo umufashe mu myigire ye.Nta butaka dufite ngo tuvuge ngo tuzaraga abana bacu.Ni ukuvuga ko umurage mwiza w’umubyeyi yagahaye umwana we muri iki gihe ari ukumufasha kwiga”.

Avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho biva mu bufatanye bw’umubyeyi na mwarimu mu gukurikirana umwana haba ku ishuri ndetse n’igihe ageze mu rugo.

Ati “Uruhare rw’ishuri ni ugushishikariza umwana kumenya ndetse no kwita ku bitabo bahabwa.Nanjye nk’umubyeyi umwana yagera mu rugo nkamukurikirana nkamufasha mu myigireye ndetse no gusoma”.

Muri uyu mwaka wahariwe ubukangurambaga bwo gusoma,MINEDUC irasaba Abayobozi b’ibigo by’amashuri guha abana urubuga rwo gusomera ibitabo igihe bari ku ishuri bakanabibatiza bakajya kubisomera mu rugo ndetse bakagenzura ko babigarura ku ishuri.Ababyeyi barasabwa kujya bafasha abana gusoma igihe bari mu rugo byibura iminota 15 buri munsi ndetse no gufata neza ibitabo baba bahawe.


JPEG - 129.1 kb
Ku rwego rw’akarere ka Gasabo iyi gahunda yatangijwe no guhemba abanyeshuri 37 bahize abandi mu mu marushanwa ya”Andika Rwanda’’
JPEG - 253.4 kb
Mugabe Claude Richard umubyeyi wo mu karere ka Gasabo afasha umwana we gusoma umuvugo
JPEG - 297.8 kb
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza,Madamu Nyirabahire Languida

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/02/2020
  • Hashize 4 years