Ababikira babiri bakoze ubusambanyi bari mu butumwa bw’akazi birangira batwaye inda

  • admin
  • 05/11/2019
  • Hashize 4 years

Hari imvugo igira iti’ ntushobora kurwanya kamere’.Hari aba bikira babiri bo muri kiliziya Gatolika baba mu butaliyani,kamere yarabananiye batwara inda ubwo bari baragiye mu mu rugendo rw’akazi muri Afurika.

Ubusanzwe abapadiri n’abamasera ntibemerewe gushaka umugore cyangwa umugabo nk’uko biteganywa n’indahiro babanza kurahira mbere y’uko biyegurira Imana ariko ni agahoma munwa niba ababikira baratewe inda bagatwitwa.

Kuri ubu kiriziya gatorika yatangiye iperereza kuri abo babikira bavuye muri ubwo butumwa bw’akazi muri Afurika bagataha batwite.

Aba babikira bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika aho umwe akamoka muri Madagascar bari bahawe kujya kuhakorera uruzinduko rwo gutanga ubufasha ku mugabane bakomokamo.

Umwe muri abo babikira ufite imyaka 34 y’amavuko yavumbuweho ko atwite nyuma yo kunyuzwa mu cyuma abeshya ko arwaye igifu maze basanga aratwite nk’uko ikinyamakuru cyo mu Butaliyani ANSA kibitangaza.

Kuri ubu aho yabaga yarahavuye yerekeza i Palermo kwitegura kwibaruka no kwita ku mwana we .

Naho undi utazwi imyaka ye ndetse ukuze kuruta mu genzi we,akora mu kigo cya Ragusa gifasha abagore batishoboye n’abana babo.Kuri ubu yasubiye muri Madagascar kuko ariho avuka nyuma yo kumenya ko atwite inda y’ukwezi kumwe.

Raporo yashyizwe ahagaragara na kilizaya i Roma igira iti” Birababaje iby’aya makuru. Byagaragaye ko abo bagore bombi bavuye mu bihugu by’iwabo ariko ku bw’ibyago bakoze ubusambanyi.

Iperereza riri gukorwa.Bombi ntabwo bubahirije amategeko yo kwifata ariko ubuzima bwo gushaka abana babo nibwo bahyize imbere.

Inyungu ikomeye bazakura muri iyo myitwarire ni uko bazakurwa ku mirimo bari bashinzwe mu idini”.

Mu ntangiriro z’uyu mwakamuri Mutarama,umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yemeje ko ababikira bakorerwa ubusambanyi aho yabyise ’ikibazo gikomeye’ ahita asaba ko ibyo babirwanya mu buryo bukomeye.

AMATORA: Muraho neza bavandi! Ni mwinjire kuri iyi Link http://dja2019.rgb.rw nimwagera aho babaza ikinyamakuru mukunda gusoma mwandike Muhabura.rw ubwo muraba mugihaye amahirwe yo kwitwara neza mu marushanwa.

Murakoze.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/11/2019
  • Hashize 4 years