Ababikira babiri b’Abanyarwanda baguye mu gitero cy’abitwaje intwaro mu majyepfo y’igihugu cya Yemen

  • admin
  • 05/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ababikira babiri b’Abanyarwanda baguye mu gitero cy’abitwaje intwaro mu majyepfo y’igihugu cya Yemen muri Aziya kuri uyu wa Gatandatu ku ya 5 Werurwe 2016

Abo babikira bakoraga mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru batagira kivurira cyitiriwe Tereza Mutagatifu.

Ikinyamakuru Metro kivuga ko abagabo batandatu bateye icyo kigo bakicamo abantu 16 barimo n’abo babikira b’Abanyarwanda.



Nyuma y’icyo gitero, icyo kigo cyashyizweho uburinzi bukomeye

Babanje kubwira abarinzi b’icyo kigo ngo babafungurire binjire, babeshya ko baje gusura ababyeyi babo basheshe akanguhe baharwariye.

Abarokotse icyo gitero bavuga ko abo bagabo bazengurutse ibyumba byose, bakaboha abo basanzemo barangiza bakabarasa mu mutwe.Umuvugizi w’Umuryango w’abamisiyoneri b’Urukundo washinzwe na Mama Tereza w’i Calcutta yavuze ko bakuwe umutima n’ubwo bwicanyi.

Yongeyeho ati” Abo babikira bakagombye kuba barasubiye mu gihugu cyabo ariko bahisemo kuguma hano bakita ku baturage.”Uretse Abanyarwanda babiri abandi babikira baguye muri icyo gitero ni uwo muri Kenya n’uwo mu Buhinde.



Abagabye icyo gitero bahise bacika ntibarafatwa, uwo muryango w’abihaye Imana waherukaga kugabwaho igitero muri Yemen mu 1998 ubwo abitwaje intwaro bicaga ababikira batatu mu mujyi wa Hodeida. Kuri ubu, muri Yemen hari intambara ihanganishije agace k’amajyaruguru kagenzurwa n’Abayisilamu b’Abashiya n’Amajyepfo agenzurwa n’ingabo z’icyo gihugu zishyigikiwe na Arabie Saoudite

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu nawo uherutse kwigamba kugaba igitero muri icyo gihugu mu mwaka ushize, icyo gihe hari hatwitswe urusengero rw’abakirisitu.

Loni ivuga ko intambara muri Yemen imaze guhitana abturage 6200 naho abasaga 2.4 barahunze.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/03/2016
  • Hashize 8 years