Karongi: Kubera imyumvire bafite hari abaturage bahabwa inka bakaziyicira

  • admin
  • 23/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi bagagaraje ko inka bahawe muri gahunda ya Gira Inka Munyarwanda, zagiye zipfa, ndetse na bamwe mu bazifite ugasanga ntacyo bahindukaho ngo batere imbere,

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga hari abaturage bahawe inka mu myumvire yabo batiteguye kuzorora, bamwe bahitamo kuzica ngo babone uko bagurisha inyama, abandi izigiye kubyara bakazigurisha bakagura inyana cyangwa ibimasa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yagiranaga yavuze ko impamvu usanga hari bamwe mu baturage bari mu karere ayoboye bahawe inka za gira inka Munyarwanda ariko ugasanga ntacyo bigeze bahindukaho, ndetse ubukene bugakomeza kwiyongera aho kugabanyuka, ari uko bamwe bazihawe ariko mu myumvire yabo bakaba batari biteguye korora.

Umunyamakuru yabajije Umuyobozi w’Akarere ka Karongi igituma abaturage badatera imbere nyamara barahawe inka, yavuze ko imyumvire ya bamwe mu baturage ari yo ituma badatera imbere kandi izo nka bazifite.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba François Yabwiye MUHABURA.RW yagize ati: “Kuri gahunda ya Gira Inka, harimo abaturage zigirira akamaro. Kandi tujanishije, usanga abo zagiriye akamaro ari bo benshi. Ariko noneho iriya lisite ikorwa n’abaturage. Mubyukuri, hariho umuturage bashyira kuri lisiti ugasanga atariteguye neza…..Yaba mu mutwe wentiyumve ko agiye kwakira inka agiye korora. Cyangwa se nta bwatsi afite. Nabyo birashoboka…..Ni ugukora ibishoboka byose tukabanza tukabigisha….ndetse n’abayobozi bacu ku rwego rw’imirenge barabasura kugira ngo bahindure iyo myumvire, uwahawe inka ishobore gutanga umusaruro. Nubwo Atari benshi bagiye barimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois asobanura ko abadatera imbere barahawe inka ari imyumvire ibibatera

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois Ndayisaba François, yavuze ko hari ikindi kintu gihora kigaragara, aho umuntu ahabwa inka ugasanga ihora ari inyana, n’uko ikuze ayigurisha akagura inyana bigatuma adashobora gutera imbere.

Yagize ati: “..Hari n’ikindi rero inka ihora ari inyana. Nabo turabafite. Tukamuha inka,..umuntu yahawe inka icyenda 2007 cyangwa 2006 gira inka itangira. Amaze kuyihabwa yamara gukura akayigurisha bakayibaga. Akaguramo inyana. Akongera akayorora, ya nyana yajya kubyara akayigurisha, akongera akaguramo inyana. Cyanga akaguramo ikimasa cya macye. Twaje gufata icyemezo ko ukoze amanyanga nk’ayo tuyimwaka tukayiha undi uyikeneye uri ku rutonde.

Harimo abazihabwa bazikeneye, harimo n’abazihabwa bazikeneye ku mvugo ariko bo badashaka kuzorora. Kuko aka karere kacu niyo waba udafite isambu, ukajya ku muhanda. Urabona uyu muhanda, ushobora gufata ubwatsi buri ku muhanda usa n’ukora umuganda, wagenda ukagaburira inka yawe birashoboka, wajya ku migezi babyo birashoboka, nta muntu ugukoma. Ntabwo navuga ngo bahawe inka Babura ubwatsi, ahubwo ni imyyumvire, ni ukugenda tubigisha umunsi ku wundi. ”

Naho ku bijyanye n’inka bamwe mu baturage bavuga ko bazihawe bidateye kabiri zigapfa, Mayor Ndayisaba François, avuga ko ubuyobozi bwagenzuye bugasanga izo nka zarapfuye zishwe na ba nyirazo, ngo kuko hari ingero nyinshi bagiye babona, aho umuturage agabirira ikideyi inka ye kikayica agamije kugurisha inyama, kuko ngo baba barazihawe ariko bo badashakakorora bishakira amafaranga.

Yagize ati: “Abaturage bacu mubyukuri hari abazihabwa bashaka kuzorora. Simvuga ngo ntago zipfa…..Hari uwayihawe arayitemera, arangije aravuga ngo abandi bayitemye, ubuyobozi bw’ibanze bwamubujije kuyigurisha, arangije arayitemera kugira ngo yibonere inyama. Rutsiro ni ko bigenda n’ahandi. Kuvuga ngo zarapfuye rero kereka ubanje kumenya ngo ni iki cyazishe. Kuko hari iyo ashobora kwicisha inzara,…urabona iyi mifuka y’imiceri. Harimo umuturage uwufata agasigaho umunyu, akawugira nk’ikiziriko, inka ikakirya kikayica, yishakira inyama. Ubwo akavuga ati inka yapfuye nimuze murebe. Ba veterineri bakaza bakayipima bagasanga umwanzuro ari ukuyibaga. Bamara kuyibaga bagasanga yamize ikintu. Ari umuturage wa kiyihaye. Nubwo Atari benshi ariko barimo rwose. Nka hariya za Ruganda, hariya hengereye Cross Boarder Market, mu ntangiriro rwose baraziyiciraga abaturage. Bakavuga bati inka irapfuye, yamara gupfa, bakaba barayigurishije ati igurishijwe ibihumbi bitanu (5000) cyangwa icumi akaba ari yo ashyira kuri konte, kuko tugira na konte duhurizaho amafaranga ku rwego rw’imirenge, tuzaheraho tugurira abandi baturage bari kuri lisite.”

Hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara ibibazo bitandukanye muri gahundaya gira inka Munyarwanda, aho usanga bamwe mu baturage bazihawe badatera imbere, ukibaza ikibibatera, ndetse hakanabaho bamwe bazihabwabakazigurisha abandi ugasanga zirabapfanye, byose bikaba biagaragara nko kutita ku mahirwe bagenerwa na Leta, yo kubateza imbere ngo bave mu bukene.


Yanditswe na Ruhumuriza Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/11/2017
  • Hashize 6 years