Perezida w’Angola yahamagaye kuri telefoni Perezida Kagame baganira ku bibazo by’umutekano wa RDC

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 5 hours
Image

Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço yahamagaye kuri telefoni Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, baganira ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda.

Ni nyuma y’ibiganiro Perezida João Lourenço yagiranye na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku wa Gatatu  nk’imwe mu nshingano yahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza w’ibihugu byombi.

Ibiro bya Perezida João Lourenço byatangaje ko yahamagaye Perezida Kagame ku gicamunsi cyo ku wa Kane, akaba ari indi ntambwe itewe nyuma yo kwemeza inyandiko y’Ibikorwa bya Gisirikare (Concept of Operations/ CONOPS) yitezweho kugira uruhare rukomeye mu guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC. 

Iyo nyandiko yemejwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC yateguwe ku bufasha bwa Perezida João Lourenço nk’umuhuza, ikubiyemo imbaraga zihujwe zo guhashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano wa RDC n’uw’u Rwanda.

Iyo nyandiko igaragaza umushinga ufite ibyiciro bine by’ingenzi, aho icya mbere ari ugusesengura ingaruka za FDLR ku bihugu byombi ndetse no kumenya ibirindiro byazo n’aho uwo mutwe ukura ibikoresho n’ubufasha.

Icyiciro cya kabiri kizaba icyo guhashya burundu uwo mutwe wa FDLR n’abambari bawo bose, nubwo hari ibimenyetso byagiye bigaragara ko hari abagiye bivanga mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC).

Icyiciro cya gatatu kizaba icy’isuzuma rihuriweho n’u Rwanda RDC ndetse n’Angola ku ntambwe imaze guterwa mu guhashya uyu mutwe.

Icyiciro cya kane kizaba icyo kugarura ituze mu bice byari byarazahajwe na FDLR kizajyana no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi b’uwo mutwe, ari na ho hazakurikiraho kongera gusubukura umubano uzira amakemwa hagati y’u Rwanda na RDC.

U Rwanda ruhamya ko rufite inyungu ihambaye mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ariko rukagaragaza impungenge z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki cyumweru kandi Perezida João Lourenço yari yakiriye n’intumwa yihariye ya Perezida Tshisekedi, Sumbu Sita Mambu, baganira ku rugendo rw’amasezerano ya Luanda.

Nubwo hari imbaraga zikomeje gushyirwa mu rwego rwa Dipolomasi, imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke, by’umwihariko inyeshyamba zahanganye n’ingabo za FARDC mu gace ka Kikubo muri Teritwari ya Lubero kuri uyu wa Gatanu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 5 hours