Jeannette Kagame yatahanye umudali mu marushanwa ya Marathon muri Kenya
- 07/03/2016
- Hashize 9 years
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, yitabiriye amarushanwa yo kwiruka yateguwe n’umufasha wa Perezida wa Kenya, Margaret Kenyatta kuri iki cyumweru, ahabwa umudali w’ishimwe.
Ayo marushanwa yiswe “First Lady Half Marathon” agamije gukusanya amafaranga muri gahunda yo kubungabunga ubuzima bw’Abanyakenya batishoboye yitwa “Beyond Zero Campaign”. Daily Nation ivuga ko Margaret Kenyatta yateguye ayo marushanwa agamije gukusanya miliyoni 105 z’amashilingi yo muri icyo gihugu (Sh787 000 000 frws) yo gutangiza gahunda ya Beyond Zero Campaign.
Ayo mafaranga azakoreshwa mu gushyiraho amavuriro yegereye abaturage batishoboye.
Perezida Uhuru Kenyatta uri muri Ghana, yohereje ubutumwa bw’amashusho, ashimira umufasha we na Madamu Jeannette Kagame bagize umutima wo kwitabira iryo rushanwa bagamije ubugiraneza. Ati” Ntewe ishema n’umuhate Margaret yashyize muri iyi gahunda. Nshimiye kandi Madamu Jeannette Kagame witabiriye iri rushanwa kandi muhaye ikaze muri Kenya. Perezida Kenyatta kandi yishimiye ko buri mwaka abantu barushaho kwitabira iryo rushanwa banatanga umusanzu wo kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi no kurwanya icyorezo cya SIDA.
Irushanwa First Lady Half Marathon ribaye ku nshuro ya gatatu. Muri 2014 ryakusanyirijwemo miliyoni 200 z’amashilingi naho mu mwaka ushize ryitabirwa n’abasaga 30 000 bakusanyije miliyoni 240 z’amashilingi ya Kenya.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw