70 bafungiye ibyaha bya Jenoside barimo uwatojwe kwanga Abatutsi afite imyaka itandatu bahawe imbabazi

  • admin
  • 28/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Abagororwa bagera kuri 70 bafungiye muri gereza ya Bugesera kubera guhamwa n’ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahanini bishe abantu, basabye imbabazi abo biciye babo na bo barazibaha.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2019, abo bagororwa bakaba barabohotse bitewe n’inyigisho ndetse n’amahugurwa bahawe n’umuryango Prison Fellowship Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Ni mu gihe abasabye imbabazi 70 kuri uwo munsi ari icyiciro cya kabiri kuko ubwa mbere abazisabye bari 75, bose bakaba 145 ariko ngo abari bahuguwe bari 150.

Abahugurwa muri rusange muri urwo rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ni abagororwa, imiryango yabo ndetse n’imiryango y’abo biciye.

Umwe muri abo bagororwa basabye imbabazi ni uwitwa Musabyimana Elia. Yemera ko yishe abantu 17, yabanje kuvuga ko kwica Abatutsi yumvaga nta cyaha kirimo.

Agira ati “Kwanga Abatutsi nari mbifite kuva kera kuko nyogokuru ubyara papa yabinyinjijemo ngifite imyaka itandatu, urwo rwango ndarukurana kuko yambwiraga ko ari abagome. Yanambwiraga ibibaranga bityo muri Jenoside sinazuyaje narishe kuko twanabishishikarizwaga”.

Musabyimana yasabye imbabazi uwitwa Muhire Emmanuel, yiciye abantu benshi.

Ati “Ndasaba imbabazi Muhire, namwiciye se na mukuru we n’abana be batanu ndetse nica murumuna we, musabye imbabazi mbikuye ku mutima“.

Yasabye kandi imbabazi uwitwa Gatete yiciye mushiki we, ndetse anazisaba umuryango we kuko yari yaranze kubabwiza ukuri.

Yakomeje yiyemerera ko yabaye ikigwari kuba yaremeye kwica abantu abahora ubwoko bwabo batihaye, anasaba imbabazi Abanyarwanda bose.

Musabyimana abo yahemukiye bose bamuhaye imbabazi ndetse banavuga ko bazimuhaye mbere, cyane ko ubu babanye neza n’umuryango we ndetse ko banamusura aho afungiye bakanamugemurira.

Bishop Gashagaza Deo uyobora Prison Fellowship Rwanda, umuryango w’ivugabutumwa ukora n’isanamitima kuva mu 1995, avuga ko biyemeje kubanisha Abanyarwanda kandi bigenda bigerwaho.

Ati “Abari muri gereza bafungiye Jenoside turabahugura, tukababwira ibyiza byo gusaba imbabazi n’ubwo bigoye kubibumvisha. Icyakora hari abagenda babyumva ari bo mubona biyemeje kwatura ibyo bakoze. Hari n’abandi bateguye inyandiko zisaba imbabazi, ibyo bigashyigikira ubumwe n’ubwiyunge”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yavuze ko igikorwa nk’icyo ari ingenzi mu mibanire y’Abanyarwanda.

Ati “Iki ni igikorwa cyiza gishyigikira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kuko cyomora ibikomere by’abarokotse Jenoside. Gituma kandi n’imiryango y’abakoze Jenoside iruhuka, ikabana neza n’abayirokotse, bityo ubwiyunge bukagenda bwiyongera”.

Uwari uhagarariye RCS muri icyo gikorwa CP Bosco Kabanda, yavuze ko muri za gereza zo hirya no hino mu gihugu hafungiye abakoze Jenoside basaga ibihumbi 27, igikorwa cyo kubereka akamaro ko gusaba imbabazi ngo kikaba gikomeje.



JPEG - 163.2 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba na CP Bosco Kabanda,uhagarariye RCS bari bitabiriye icyo gikorwa


Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/11/2019
  • Hashize 4 years