U Rwanda na Liberia basinyanye amasezerano y’ubufatanye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

U Rwanda na Liberia basinyanye amasezerano y’ubufatanye no gukomeza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024,

Ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere ry’Ubukungu muri Liberia, Dr. Ibrahim Nyei.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye muri rusange kandi bemera kuzamura ubufatanye mu rwego rw’inyungu.

U Rwanda na Liberia ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye harimo ibijyanye na politiki cyane cyane ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko, uburezi aho abanyeshuri bo muri Liberia usanga biga muri kaminuza zo mu Rwanda n’ibindi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 weeks