Pologne igiye gufungura ambasade mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/12/2022
  • Hashize 1 year
Image

Bitarenze umwaka utaha igihugu cya Pologne kizaba gifite icyicaro cya Ambasade yacyo i Kigali mu Rwanda, bitewe n’uko iki gihugu kibona u Rwanda nk’amarembo y’isoko rigari ryo mu karere ruherereyemo bityo bakizeza gushora imari mu Rwanda.Abagize itsinda ry’abashoramari n’abayobozi mu nzego zinyuranye bo muri Pologne bishimiye gushora mu Rwanda, bitewe n’uburyo u Rwanda barufata nk’amarembo abinjiza mu isoko rigari ryo mu karere ruherereyemo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ungirije wa Pologne, Pawet Jabloriski ari nawe uyoboye iri tsinda ry’abashoramari n’abafata ibyemezo muri leta ya Pologne, avuga ko umwaka utaha nta kabuza iki gihugu kizaba gifite Ambasade yacyo hano i Kigali bitewe n’agaciro gakomeye iki gihug cya Pologne giha u Rwanda muri kano karere.

 

Bitwara igihe cy’amezi kugira ngo imyiteguro yo guterana, kugira ibihinduka bito, ibirebana n’amategeko n’inzira z’ubuyobozi bicamo kugira ngo bikorwe, sinabaha amataliki runaka ariko ndabizeza ko twiyemeje kubyihutisha uko bishoka kugira ngo tugire ambasade zombi zikora byuzuye mu bihugu byombi Tubona u Rwanda nk’amarembo ya Afurika y’Iburasirazuba kuko tubona umutekano, tukabona impinduka nyinshi mu myaka 20 ishize zirimo iterambere mu ikoranabuhanga, tukanabona uburyo leta yiyemeje gukomeza iyi nzira nta guhagarika cyangwa gucika intege. Twiteguye gufatanya muri iki cyerekezo dutera inkunga mu buryo bushoboka nka leta, nk’abadiplomate. Murabona abahagarariye sosiyete z’ubucuruzi ko ari benshi bigaragaza agaciro kabyo.”

Mu rwego rw’uburezi, ni igihugu gifite uburezi bufite ireme akaba ariyo mpamvu u Rwanda rufiteyo umubare munini w’abanyeshuri ugera ku 1,200

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta wari uhagarariye itsinda ry’u Rwanda muri ibi biganiro yagize ati “Hari inama yihariye irebana n’iby’uburezi, hari inama yihariye irebana n’iby’ishoramari izo ni inama zizaba muri iyi minsi 2 nyuma kandi hakazaba n’andi masezerano azashyirwaho umukono mu bijyanye n’umutekano ndetse hakaba n’andi masezerano azashyirwaho umukono hagati ya Kaminuza yo mu Rwanda no mu gihugu cya Poland , hakaba n’andi masezerano azashyirwaho umukono arebana n’ishoramari hagati y’ibigo bibishinzwe ku mpande zombi. Ibyo byose ni ibyerekana aho umubano hagati ya Poland n’u Rwanda ugeze kandi bigaragara ko ugenda utera imbere.”

Uru ruzinduko rwabo mu Rwanda ruje nyuma yuko muri Gicurasi 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw’iminsi 3 muri Pologne

Mu Kuboza 2021, nibwo u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo mu mujyi wa Warsaw muri icyo gihugu cya Pologne mu gihe Ambasaderi w’iki gihugu cya Pologne mu Rwanda afite icyicaro muri Tanzania.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/12/2022
  • Hashize 1 year