Tanzania: Freeman warwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Magafuri yatawe muri yombi

Freeman Mbowe ukuriye ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi CCM biravugwa ko yafashwe mu ijoro ryacyeye agafungwa.Mbowe yakuwe mu cyumba cya Hotel yari arimo mu mujyi wa Mwanza aho yari yagiye kwitabira inama z’iri shyaka rye, Abo mu ishyaka CHADEMA baravuga ko kugeza ubu batazi station ya polisi Mbowe afungiwemo. Ni ubwa mbere umuntu wo mu batavugarumwe n’ubutegetsi afashwe agafungwa mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan.

Abatavugarumwe n’ubutegetsi bamaze iminsi basaba ko haba impinduka mu itegeko nshinga.Umwaka ushize, Mbowe yatezwe igico n’abantu mu ijoro murwa mukuru Dodoma ari gutaha iwe baramukubita bikomeye ajya mu bitaro.

Icyo gihe hari hashize amasaha macye Tundu Lissu, undi munyapolitiki uzwi cyane wo muri iri shyaka wari mu Bubiligi, atangaje umugambi we wo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu. Mu matora yakurikiyeho muri uwo mwaka John Pombe Magufuli yegukanye intsinzi n’amajwi 84%.

Nyuma y’ayo matora, Freeman Mbowe n’abandi bakuriye ishyaka CHADEMA barafunzwe bashinjwa gutegura imyigaragambyo, nyuma baza kurekurwa. John Magufuli yaje gutabaruka mu kwa gatatu uyu mwaka azize indwara y’umutima, nk’uko leta yabitangaje.

Mugihe gishize Freeman Mbowe ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania CHADEMA yakubiswe n’abantu bataramenyekana baramukomeretsa mu murwa mukuru Dodoma, icyo gihe yajyanywe kuvurirwa mu bitaro byo muri uyu mujyi.

Ishyaka rye icyo gihe rya vuze ko Bwana Mbowe ubwo yariho ataha iwe mu rugo i Dodoma mu ijoro ryakeye yatezwe igico agakubitwa bikomeya. Ibi Byabaye hashize amasaha macye Tundu Lissu, undi munyapolitiki uzwi cyane wo muri iri shyaka, atangaje umugambi we wo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Freeman mu gihe gitambutse yatangaje ko ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 ari bwinshi muri iki gihugu.Ni ubutumwa yatangiye ku rubuga rwa Twitter kuri wa 24 Mutarama 2021, Hon. Freeman Mbowe yavuguruza amakuru yaritangajwe n’Uwahoze ari Perezida Magufuli wemeza ko iki cyorezo kitakiri muri Tanzania.

Hon. Freeman Mbowe mu butumwa bwe, yagereranyije uyu Mukuru w’Igihugu na Leta n’abanyabyaha, ati: “Ibyo JPM (John Pombe Magufuli) na Leta ye bavuga kuri Covid-19 ni icyaha cyibasira inyokomuntu, kiganisha ku guhungabana k’ubuzima n’ubukungu.”

Akomeza ati: “Abaturage bayobywa bari gupfa. Tanzania irimo Covid-19! Guceceka ni ubucucu. Abaganga na WHO nimwibuke indahiro zanyu, muhagurukire kurwanya iki gitugu.”

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe