Kigali: Amahirwe masa bana bacu Ibyiza biri imbere- Miniriti w’Uburezi Dr. Uwamariya

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 Nyakanga saa 8:30 za mugitondo, hirya no hino mu Gihugu hatangiye Ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuyen’ amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro. 

Muri rusange, abanyeshuri bari bitezwe gukora ibizamini bya Leta uyu munsi barabarirwa mu 195,987 barimo 122,320 mu cyiciro rusange, 50,888 basoza amashuri yisumbuye n’amashuri nderabarezi, ndetse na 22, 779 bo mu mashuri y’ubumenyi ngiro.

Miniriti w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe mashuri abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, bifurije amahirwe masa abanyeshuri bose batangiye ibizamini bya Leta.

Minisitiri Dr. Uwamariya yagize ati: “Amahirwe masa bana bacu. Ibyiza biri imbere. Dukomeze twirinde kwandura COVID-19 tunabikangurira abandi aho tunyura hose. Twihutire gusubira mu miryango yacu turangije ibizami, kandi ejo tuzazinduke.”

Twagirayezu na we ati: “Amahirwe masa ku banyeshuri batangiye ibizamini uno munsi. Muzabitsinda! Twibuke kubahiriza igihe. Mu Mujyi wa Kigali, imodoka [zibatwara] zitangira kugenda saa 5:30 za mugitondo. Dukomeze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu rugo, mu nzira no ku ishuri.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESAa NESA Dr. Bernard Bahati ni we watangije ku mugaragaro ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye 2020/2021 ku rwego rw’Igihugu, igikorwa kikaba cyabereye muri St Joseph Integrated Technical College – TVET (SJITC) iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yemeje ko ibizamini byatangiye neza, yemeza ko hakozwe imyiteguro ihagije mu guharanira ko abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta mu mutuzo kandi banirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Muri rusange ibizamini byatangiye neza mu Gihugu hose dore ko hari n’imodoka zifasha abanyeshuri kugera aho ibizamini bikorerwa, zatangiye kubatwara saa 5:30 za mu gitondo kugira ngo hatagira abakererwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali n’utundi Turere turi muri Guma Mu Rugo.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe