Rwanda: Gukoresha ikoranabuhanga mu nkiko muri iki gihe byagaragaje ko ari ingenzi

Urwego rw’ubutaberamu Rwanda rwahinduye imikorere rwimurira serivisi nyinshi ku ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo ya COVID-19; by’umwihariko mu gihe cy’umwaka imanza 55 000, inyinshi muri zo hafi 90%, zaraciwe zinaburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda cyibanze ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi z’ubutabera mu bufasha mu by’amategeko mu bihe bya COVID-19.

Umugenzuzi akaba n’Umuvugizi w’inkiko, Mutabazi Harisson muri Minisiteri y’Ubutabera Minijust yavuze ko ikoranabuhanga ryagize umumaro cyane mu kuburanisha imanza hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Kuva muri Werurwe 2020 kugeza muri Werurwe 2021 habonetse imanza 55 000. Inyinshi muri zo zaraciwe zinaburanishwa hakoreshejwe ikoranuhanga kandi birimo biranakomeza. Hafi muri zo 90% zaciwe hifashishijwe ikoranabuhanga kandi birakomeza.”

Yongeyeho ko ikoranabuhanga ari ingenzi kandi rizakomeza gukoreshwa by’umwihariko muri iki gihe hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19. Yanavuze ko mu ghe cya gua mmu rugo uuri Werurwe-Gicurasi 2020 imanza 2064 zaciwe zirarangira mu gihugu hose.

Me Nkundabarashi Moise umwe mu bagize urugaga rw’Abavoka yavuze ko iyo habaye ibibazo abantu bashakisha uko babikemura.

Ati: “Iyo abantu bahuye n’ibibazo abantu baba bagomba gukuramo isomo ribafasha kwikura mu bibazo. Ikoranabuhanga ni gute ryazakomeza kudufasha mu manza na nyuma ya COVID-19.

Dufite inyungu ko dushobora kugabanya icyo byatwaraga umuturage, tuzajya dukomeza kuburana imanza urugero nk’iz’i Rusizi nicaye hano nkamuha ubufasha mu by’amategeko kandi nkamuburanira urubanza rukarangira, icyangombwa mu gukoresha ikoranabuhanga bisaba abaturage guhindura imyumvire.”

Jean Paul Ibambe, impuguke mu by’amategeko akaba n’Umuyobozi wa Porogramu muri Legal Aid Forum, yavuze ko ikoranabuhanga abantu baryitabira bakabasha kurikoresha mu rwego rw’ubutabera.

Yagize ati: “Ikoranabuhanga abantu bararyitabira bakabasha kurikoresha. Kuva mu kwa gatatu 2018 kugeza muri Gashyantare 2021 dufite abantu barenga miliyoni bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenya amategeko mu gusobanuza inshuro zigera kuri miliyoni 3.

Ni ukuvuga ngo niba mu buryo bw’ikoranabuhanga dushobora gusobanura amategeko abashaka gusobanukirwa n’uburenganzira ku butaka, ushaka gutanga ikirego aramutse yahohotewe cyangwa hari icyo ashaka gushyikiriza urukiko abigenza ate, ububasha bw’inkiko ni ubuhe? bakoresheje ikoranabuhanga babasha kugera kuri aya mategeko.”

Yagarutse no ku yindi mibare, avuga ko ikoranabuhanga rya IECMS ryafashije abantu mu gihe cya Covid-19 ku buryo mu gihe cya guma mu rugo ya mbere habaruwe abantu 139808 IECMS zafashije babashije gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ngo bamenye amakuru ajyanye n’amategeko.

Ku birebana n’izindi manza nk’izubucuruzi na zo zatekerejweho kuko ubutabera ari uburenganzira bw’umuntu kandi biri mu burenganzira bw’ibanze.

Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi yagize ati: “Ibyerekeranye n’imanza zibanzweho ni izerekeye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo n’abafatiwe mu cyuho, ni imanza z’inshinjabyaha, ariko amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasohotse taliki ya 15 yongeyemo n’ibirego byihutirwa ubwo ni imanza mbonezamubano, hongerwamo ibirego byerekeranye n’inyandiko nsobanuzakirego itanzwe n’umuburanyi umwe cyangwa bombi, bigaragaza ko ubu banarebye no ku ruhande rw’ibirego mbonezamubano ubwo n’iz’ubucuruzi zizagenderamo. Ku ikubitiro habanje iz’abafunze kuko habaga ikibazo ku kasho zikuzurirana.”

Yavuze kandi ko ikoranabuhanga mu manza zose rishoboka. Ati: “Urukiko rw’ubucuruzi rwigeze gukoresha ikoranabuhanga rya skype. Iki cyorezo cyateye kidateguje muri Werurwe ibikoresho twakoreshaga byakoreshwaga mu buryo budasanzwe, … abantu bari bamenyere kuza mu nkiko bakaburana imbonankubone. Ubuyobozi burimo kugenda bwongera ibikoresho na murandasi.”

Hagaragaye ko uko uburyo bugenda butunganywa mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, mu Turere twose ari mu cyaro no mu mujyi hose imibare yerekana ko abantu babasha gukoresha ikoranabuhanga ndetse ko nta bundi buryo buhari, ubuhari ubungubu bwonyine bushobora gutuma abantu babona serivisi ni ikoranabuhanga kuko rituma abantu babona serivisi.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe