Kigali : Bamwe mu baturage babonye amahirwe azabafasha gukaza ingamba

Bamwe mu baturage b’Umujyi wa Kigali, uri uyu wa Gatandatu, bitabiriye igikorwa cyo gupimwa Covid19, aho bavuze ko aya ari amahirwe babonye abafasha kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko hari site zagiye zibonekamo abantu banduye.

Ni igikorwa kiri kubera ahantu hateguwe ku biro by’utugari, insengero n’ahandi hahurira abantu benshi. Inzego z’ubuzima zisobanura ko kigamije kureba uko abaturage bahagaze, hapimwa abantu bafite imyaka 18 y’amavuko mu ngo zagiye zitoranywa n’inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’ubuzima. Kigomba kurangira hapimwe 15% by’abaturage muri buri Kagali.Abaturage bacyitabiriye bavuga ko ari ingenzi kumenya uko ubuzima bwabo bwifashe.

Kazama Anatolie yagize ati “Gupimwa nabyishimiye cyane kuko akenshi biragorana kubona ubushobozi bwo kwipimisha ariko ubu babidukoreye, nsanze ndi muzima, bambwira ko nkomeza kwirinda, kubona igisubizo cyiza ntibivuga kwitwara uko nshatse.”

Naho Mukarwego Elisabet ati “Bituma umuntu amenya uko ahagaze, utarwaye akamenya uko akomeza kwirinda kugira ngo atazandura. Wirinda ubwawe ukagira inama abandi yo kwirinda.”

Aba baturage basanga nta n’umwe wari ukwiye kwibuza aya mahirwe yo kumenya uko ahagaze kuko icyorezo cyakajije umurego.

Tumukunde Asia Joanna ati “Covid ni indwara idatoranya, buri wese yamufata atirinze, ntawe ukwiye kuvuga ko kuba ari muto itamufata, kuko yamufata.” 

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko gupima abaturage hirya no hino mu tugari, bizafasha kugaragaza uko icyorezo gihagaze mu baturage.

Yagize ati “Ibisubizo bizavamo bizadufasha gusesengura imiterere y’icyorezo, tumenye abantu barwaye, ni bangahe ujanishije, icyiciro cy’imyaka barimo, abafite ibimenyetso n’abatabifite, ahantu imiryango, n’igipangu cyose banduye. Hano mu bantu 70 bamaze gusuzumwa habonetsemo umuntu 1 ariko hari site twabonyemo abantu benshi barwaye. Hari abo twabonye bafite umuriro, abari gukorora, tukabaha imiti, ikindi ni uko uwo twasazanze arwaye nyuma yo gupima rapid test, turongera tugafata ikindi gipimo kugira ngo turebe niba adafite ubwoko bwihinduranije bita delta variant. »Inzego zitandukanye zakurikiranye imigendekere y’iki gikorwa.

Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney asobanura ko kuba hari ingo zagiye zitoranywa, bitavuze ko abandi batazagerwaho.

Ati « Nta muturage twifuzaga gusimbuka, kuko bidashobora  gukorwa mu gihe gito ngo byose birangire, hagiye hashakwa imiryango  nk’ibiri cyangwa 3,tukabahitamo ntawe tubangamiye kandi tudahisemo uwo dushaka tugenda dusimbuka imiryango hakurikijwe gahunda runaka, abo tugezeho bakaza kwipimisha. Ikindi mu buzima busanzwe, abafite ubushobozi twabasaba kwisuzumisha ni yo byaba buri cyumweru, bakamenya uko bahagaze,badategereje ko bazabapima ari uko barembye. »

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uwapimwe bikagaragara ko arwaye, n’abo mu muryango we bose bapimwa abantu hakarebwa uko bahagaze. Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu, kirakomeza no ku cyumweru. Biteganyijwe ko nyuma y’iminsi 10 hazaba ikindi gikorwa cyo gupima abaturage harebwa niba gahunda ya Guma mu rugo yaratanze umusaruro.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe