Rwanda: Dore ibintu bitanu by’ingenzi bizakorwa mu gihe cya Guma Mu Rugo hagamijwe gukomeza guhangana n’icyorezo

Guhera kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021, mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, haratangira gahunda ya Guma Mu Rugo y’iminsi 10, mu gihe mu tundi turere 19 bakomeza kubahiriza gahunda ya Guma Mu Karere.

Izo ngamba nshya zitezweho kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bushya bw’icyorezo cya COVID-19 ku kigero cya 70% ndetse Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko abenshi mu bamaze kwandura virusi izaba yamaze kubashiramo muri icyo gihe cy’iminsi 10 bari mu miryango yabo, nta muntu mushya uhura na bo ngo babe bamwanduza.

Dore ibintu bitanu by’ingenzi bizakorwa mu gihe cya Guma Mu Rugo hagamijwe gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’umuvuduko gifite muri iyi minsi haba mu kwandura no mu guhitana imbaga y’abaturarwanda.

1. Gahunda yo gupima COVID-19 izakorerwa ku mudugudu

Guhera ku wa Gatatu taliki ya 14 kugeza kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Nyakanga,  Minisiteri y’Ubuzima yatangaje habaye igikorwa cyo gutoranya abazapimwa muri buri mudugudu wo mu Mujyi wa Kigali, gukingira bikazakorwa hagati ya taliki 17 na 18 Nyakanga aho byitezwe ko hazapimwa nibura 15% by’abatuye mu mujyi.

Inzego z’ubuzima ziteze ko gupima abantu muri ibi bihe bya Guma Mu Rugo, ku bayishyizwemo ndetse n’ahandi hose mu Gihugu,  bizafasha kumenya ishusho y’uko ubwandu buhagaze mu Banyarwanda bose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze Lt Col. Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko gupima bizatuma aho bizagaragara ko hari abantu bafite ubwandu bwinshi hapimwa abandi bantu basigaye, kugira ngo bifashe kubakurikirana no kugabanya ko baguma gukwirakwiza ubwandu.

Ati: “Dufite icyizere ko iyi gahunda ya Guma Mu Rugo izagabanya gukwirakwira kw’iyi ndwara ku kigero kiri hejuru ya 70% igihe yaba yubahirijwe, ariko ibyo bivuze ko tuzakomeza gukurikirana abarwayi barwariye mu ngo igihe kirekire kugira ngo batazakomeza kwanduza abandi.”

2. Ibikorwa byo gukingira bizakomeza

Uretse gupima no kwita ku banduye COVID-19, muri iyi gahunda y’iminsi 10 hazakomeza ibikorwa byo gukingira abaturarwanda batandukanye babyifuza.

Gukingira ni imwe mu nkingi zikomeye zijyanye no guhangana na COVID-19, cyane ko byagiye bigaragara kenshi ko abantu bakingiwe batazahazwa n’iyo ndwara n’iyo barwaye kuko bataremba nk’uko bigenda ku batarakingiwe.

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’izindi nzego, izakomeza gushyiramo imbaraga inkingo zigakomeza gutangwa ku bazikeneye no mu gihe bari mu ngo zabo.

Lt Col. Dr. Mpunga ati: “Abantu bari muri Guma Mu Rugo barakomeza gukingirwa, twateguye uburyo abashaka kwikingiza bazifashisha batwoherereza ubutumwa, nibiba ngombwa tubasange no mu ngo zabo.”

3. Imiryango isanga 211,000 izagenerwa ibiribwa n’ubundi bufasha

Imiryango isaga 211,000 ni yo yamaze kubarurwa kugira ngo izahabwe ubufasha by’ibyo kurya n’ubundi bufasha butandukanye muri ibi bihe,  bikajyana no kwita by’umwihariko ku barwaye COVID-19 bari gukurikiranirwa mu ngo zabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yagize ati: ‘‘Muri iyo miryango tuzatanga ubufasha dukurikije abantu abari mu muryango. Tuzanita ku kureba intungamubiri ibyo biryo bifite bifasha umuntu buri munsi bikazakorwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse no mu turere tutari muri Guma mu Rugo. Inzego z’ibanze n’umuryango nyarwanda muri rusange dufite inshingano zo kwita ku baturage bari kuvurirwa mu ngo.”

Nubwo ibikorwa byo kwita ku baturage muri ibi bihe ari ishingano za Leta, abaturage bishoboye, inzego zitandukanye zirimo imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere na zo zirashishikarizwa kugira uruhare muri ibi bikorwa.

4. Ubukangurambaga bwo kwirinda buzakomeza

Ubukangurambaga bwo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 buzakomeza gukorwa mu buryo budasaba ko abantu bahurira ahantu runaka. Ubwo bukangurambaga buzajyana n’ubufatanye n’inzego z’ibanze zizagira uruhare mu kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa.

Ubukangurambaga buzakomeza gukorwa binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, no ku mbuga nkoranyambaga. Nubwo abantu bazaba bari mu ngo zabo, barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kugira isuku y’intoki, kwambara agapfukamunwa no guhana intera mu gihe baganira n’abandi bari mu miryango.

Ikindi kandi abafite uburenganzira bwo gusohoka bitewe n’imirimo bakora cyangwa izindi mpamvu zihariye, barasabwa gukaza ingamba by’uwihariko.

5. Polisi yiteguye kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, yasezeranyije abaturarwanda ko Polisi y’u Rwanda yiteguye mu buryo bwose kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa uko yatanzwe kandi inatanga ubukangurambaga mu gukurikiza ayo mabwiriza.

Yasabye abaturage bari mu turere 11 twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kuzabyubahiriza ndetse n’abashyizwe muri gahunda ya Guma mu Karere na bo ntibadohoke ku guhangana n’iki cyorezo.

Yagize ati: “Tumaze umwaka n’amezi ane tugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’ubu rero Polisi y’u Rwanda iriteguye mu buryo bwose. Guma mu Rugo hari icyayiteye harimo bamwe batubahirije amabwiriza, bamwe mu baturage ntabwo bitwaye uko bagombaga kwitwara. Niyo mpamvu rero abashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo bagomba kuzabyubahiriza bakaguma mu rugo abashyizwe muri Guma mu Karere nabo babyubahirize.”

CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufasha abantu bazaba bafite ibibazo by’umwihariko kubona impushya bakava aho bari bakagera aho bashaka kujya ariko usaba uruhushya agomba gukoresha ukuri.

Ati: “Igihe umuntu ashaka kujya gushyingura agomba kuzaba afite urupapuro rugaragaza ko uwo muntu yitabye Imana koko, ugiye kwivuza azaba afite urupapuro rwa gahunda afitanye na muganga (Rendez-Vous). Abandi bafite ibibazo byihariye bashobora kwifashisha urubuga www.mc.gov.rw cyangwa bagakanda *127# bagakurikiza amabwiriza neza bagasaba uruhushya.”

Yakomeje yongera kwibutsa abantu bafite ibikorwa byemerewe gukora muri ibi bihe kujya banyura kuri za Minisiteri zifite aho zihurira n’imirimo yabo izo Minisiteri zikaba ari zo zohereza urutonde kuri Polisi rw’abantu bakwiye uruhushya.

Mu zindi serivisi zemerewe gukora harimo amasoko y’ibiribwa, ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, abakora imirimo yo kugemura ibicuruzwa, serivisi za ngombwa zitangwa na banki n’ibigo by’imari na serivisi za Mobile Money.

Hari kandi serivisi z’ubwishingizi, gutwara ibishingwe na serivisi z’isuku za ngombwa, serivisi za gasutamo, amahoro n’imisoro, ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gazi na serivisi z’itumanaho.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe