Rwanda-Burundi-Uganda-DR Congo: Haribazwa niba Perezida Tshiseked agiye kunga abaperezida bari bamaze iminsi batarebana neza

Hashize iminsi hakorwa ingendo nyinshi z’Abaperezida bahana imbibi n’igihugu cya Congo, hakibazwa niba Perezida Tshiseked agiye kunga abaperezida bari bamaze iminsi batarebana neza mu bya Politike, kuri y’uyumunsi Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi, yakiriye mugenzi we w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye mu ngoro ya Perezidansi i Kinshasa muri Kongo.Nyuma yo guhura na Perezida Kagame w’u Rwanda ndetse na Perezida Museveni wa Uganda.

Urubuga rwa Twitter rwa Perezidansi y’Uburundi rwanditse ko baganiriye ku bibazo by’umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byabo byombi, banareba uburyo bwo gukora imishinga igamije guteza imbere urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’imirimo mu rwego rwo gutsura imibereho myiza y’abaturage babo.

Abo bategetsi, basinyanye amasezerano ku byerekeye kubumbatira umutekano, ubucuruzi, umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava Uvinza muri Tanzaniya ukanyura i Gitega mu Burundi ukagera Kindu muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, banavugana ibyerekeye politiki n’ububanyi n’amahanga. Aya masezerano yendagusa neza n’amasezerano Perezida Tshisekeked yagiranye na Perezida Kagame w’u Rwanda ndetse na Perezida Museveni wa Uganda.

Perezida Tshisekedi yabwiye Perezida Ndayishimiye ko anejejwe no kumwakira kandi ko uru ruzinduko ari ikimenyetso cy’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi

Mu gihe gishize kandi Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RD Congo bavuze ubushake bafite bwo gufatanya mu kurandura imitwe y’inyeshyamba iteza umutekano mucye ku bihugu bakuriye, n’ubushake bwo kubana neza mu nyungu za rubanda.

U Rwanda na DR Congo byagiye bigirana ubushyamirane bwa politiki bwakuruye intambara, kutarebana neza hato na hato kw’ababituye, n’inyeshyamba ziba muri DR Congo ishinjwa ubwicanyi no gusahura .

Mu kiganiro n’abanyamaku Perezida Kagame yagize ati: “Ntidukwiye gukomeza uko kutizerana kuko guha imbaraga umutekano mucye n’ibindi bibi byose, kandi n’uyu muhate mu gufatanya mu bukungu ntacyo wageraho.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko kuva yajya ku butegetsi aharanira ko Congo ibana neza n’abaturanyi bayo icyenda (9) mu nyungu z’abaturage, ashima ko u Rwanda babanye neza.

Ati: “Ubu hari ubuvandimwe kandi bugomba gukomeza kubaho hagati y’abaturage bacu.

“Twatakaje imyaka myinshi turebana nabi, tubaho mu buryo bw’intambara, twangana, ubu rero harageze ngo tubeho duhana amahoro, urukundo n’ubufatanye mu bukungu.”

Ikibazo cy’umutekano mucye uterwa n’inyeshyamba kimaze imyaka myinshi bagitinzeho mu kiganiro n’abanyamakuru, iki cyatumye hashyirwaho ibihe bidasanzwe n’ubutegetsi bwa gisirikare mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri ngo bashake uko kiranduka.

Perezida Kagame yavuze ko icyo cyemezo cya Tshisekedi cyari “gikwiye” kandi ubwacyo ari “ubutumwa bukomeye ko iki ari ikibazo gikomeye cyo gukemura”

Ati: “Ntiwagira umutuzo mu gihugu cyawe kandi igihugu gituranyi kivandimwe kidafite umutekano.

Kutagira amahoro n’umutekano ntabwo bikwiye kuba ibintu bihoraho mu bihugu byacu cyangwa ibintu tugomba kumenyera tukabana nabyo nk’uburyo busanzwe bwo kubaho.

Hari ikintu rero kigomba gukorwa, byahereye ku cyemezo cya perezida cyo guhangana n’umuzi w’ikibazo, imitwe iteza umutekano mucye mu karere.”

Kagame yavuze ko “nibyifuzwa na DRC mu busugire bwayo u Rwanda rwatanga umusanzu warwo mu gukemura icyo kibazo.”

Ati: “u Rwanda rwiteguye kwifatanya na DRC mu buryo ubwo aribwo bwose mu bushobozi bwacu kuri iki kibazo. Hari ibintu tutavugira mu itangazamakuru kugeza tumaze kubinozaho umugambi.”

Yongeraho ati: “Dufite ubushobozi, dufite ubumenyi ku bibazo byacu n’ubushake bwo gufatanya, simbona uko cyatunanira…Nategereje igihe kirekire ngo bimwe muri ibi bibazo bicyemuke…”

Tshisekedi yavuze ko yategetse ibihe bidasanzwe muri ziriya ntara kubera uburyo ikibazo cy’umutekano mucye n’inyeshyamba cyari ingutu kandi giterwa n’ibintu byinshi.

Ati: “Birababaje ko harimo hato na hato uruhare rw’ingabo zacu, uruhare rw’abaturage bacu, uruhare rw’abaturanyi binjira iwacu, n’uruhare rwa sositeye zimwe zikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu cyacu.”

Yavuze ko icyemezo yafashe kiri gutanga umusaruro mwiza, gusa avuga ko ari icyemezo kidafite aho gihuriye n’ubufatanye n’u Rwanda.

Gusa ati: “Nibyo turakorana mu bice byose; igisirikare iperereza na politiki ku buryo habaho kumvikana ku kibazo gituma tudafatanya mu buryo busanzwe.

Duhuje intego imwe yo kugarura amahoro kandi duhuje ikibazo kuri ayo mahoro, tugomba rero no gushyira imbagara hamwe tukarandura icyo kibazo cyane cyane turengera abaturage bacu…badasaba ikindi uretse kubaho no kwikorera ibyabo mu mahoro.”

Mugihe gishize nanone Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi , ahitwa Mpondwe ku mupaka w’igihugu cye n’icya Uganda, yahuye na Perezida Museveni bataha ku mugaragaro ikiraro gihuza ibihugu byabo, ndetse banatangiza imishinga yo kubaka imihanda ibahuza.

Gusa Mu gihe gishize Ingabo za DR Congo (FARDC) zavuze ko ziri kuvugana n’ingabo z’ibihugu byose bibakikije kugira ngo “bacyemure burundu ikibazo cy’umutekano mucye mu karere”, giterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Itangazo rya FARDC ryavuga ko rishyize imbere ubufatanye bwa gisirikare mu “guhuza ingufu n’ubutasi”, bakarwanya “mu buryo bukomeye kandi turandure burundu imitwe yose y’iterabwoba nka ADF, FDLR, FLN n’iyindi…”

General Major Kasonga Cibangu Léon-Richard, umuvugizi wa FARDC washyize umukono kuri iryo tangazo, ntiyasubije ibibazo bya bamwe mu banyamakuru ariko yavuze ko ibiririmo ari byo bigiye gukorwa.

Iryo tangazo ryavuga ko hari ubufatanye busanzwe buriho bwa FARDC n’ingabo z’u Rwanda, iza Uganda, iza Angola n’iza Centrafrique, ariko ko ubu n’ibindi bihugu byose bikikije DR Congo “mu gihe cya vuba” biza muri uwo mugambi.

Mu bihe bya vuba, ubutegetsi bw’u Burundi n’u Rwanda buri ruhande rwareze urundi gufasha imitwe irurwanya iba mu burasirazuba bwa DR Congo, iyo mitwe yagiye igaba ibitero byiciwemo abantu muri ibi bihugu byombi.

Mu kwezi kwa kabiri no muri uku kwa gatatu, intumwa za DR Congo ziyobowe n’umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi hamwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda bahuriye i Kigali n’i Kinshasa bavugana ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Inzobere za UN zivuga ko hagati ya 2019 na 2020 zabonye ingabo z’u Rwanda muri DR Congo zifatanya na FARDC ku bitero byagabwe ku nyeshyamba zirimo FDLR, ibyo impande zombi zahakanye.

Muri uku kwezi, ishyirahamwe ritegamiye kuri leta mu ntara ya Kivu y’epfo ryavuze ko ingabo z’u Burundi zabonetse muri iyi ntara zikurikiye inyeshyamba za Red-Tabara, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi yavuze ko ibyo ari “ibinyoma”.

Imitwe y’abanyamahanga n’iy’abanyecongo ubwabo yitwaje intwaro muri ako gace, ishinjwa ubwacanyi, gufata abagore ku ngufu n’ubusahuzi bikorerwa abaturage.

Bamwe bashinja ingabo za DR Congo kunanirwa ubwazo kurinda ubusugire bw’igihugu no guhashya izi nyeshyamba.

Abandi banenga Umuryango w’Abibumbye ufite ingabo ubu zirenga 16,000 zoherejwe kurinda abaturage no gufasha kugarura amahoro muri DR Congo, zihamaze imyaka irenga 20.

Iryo Itangazo ry’ingabo za FARDC kandi ryavuga ko inama iheruka kubera i Kinshasa ku kibazo cy’iyo mitwe yemeje “uburyo buhuriweho nk’inzira ikomeye yo kurangiza ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba yo mu mahanga n’iyishamikiyeho y’abo mu gihugu”. Kugeza ubu ntihazwi neza ibizakorwa muri ubwo buryo, abasesenguzi benshi muri kigihe bemeza ko izi ngendo zirimo gukorerwa muri Congo n’Ababaperezida zishobora kuzabyara umusaruro mwiza , ngo usibyeko nta ntawakwizera ibya politike, doreko kurebana nabi kw’ibibihugu byagize ingaruka zikomeye ku baturage bari basanzwe bahahirana.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe