Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza kuza ku ruhembe rw’imbere

Ibikorwa by’ingenzi byagezweho n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) nyuma yo kubohora Igihugu ntibigarukira gusa ku kurinda inkiko z’Igihugu ahubwo byiyongeraho no gufatanya n’izindi nzego mu rugamba rwo guharanira kwibohora ubukene n’ubujiji.

Umwaka wa 2020/2021 urangiye RDF igize uruhare rukomeye mu mpinduka z’iterambere binyuze mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye bihindura imibereho n’ubukungu by’Abanyarwanda nk’uko bygaragajwe ubwo hizihizwaga isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 27.

Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu mwaka ushize byuzuye bitwaye amafaranga arengaho gato miliyari 86 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byarubatswe kinyamwuga mu gihe cy’amezi 12 gusa nubwo ubusanzwe byari biteganyirijwe gutwara amezi 36.

Ni ibikorwa bigabye mu byinciro bibiri by’ingenzi ari byo iby’uwubatsi n’ibijyanye na byo n’ibijyanye n’ubuhinzi, ubworozi no kubungabunga ibidukikije byatwaye ako kayabo ka miliyari zisaga 86 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi watashywe ku Cyumweru tariki 4 Nyakanga ubwo Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda bizihizaga isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 27,  ni kimwe muri ibyo bikorwa.

Ugizwe ninyubako z’amagorofa esheshatu zicumbitsemo imiryango 114, inyubako z’Urwunge rw’Amashuri rwa Kampanga, iz’Urugo Mbonezamikurire y’Abana bato, Ikigo Nderabuzima cya Kinigi n’ibindi bikorwa by’iterambere n’imibereho nyiza y’abaturage birimo ibiraro by’inka 102, ibiraro by’ihene 54 n’ibindi by’intama 90, ibiraro by’inkoko 8,000, Agakiriro, Green house n’ibindi.

Uyu mudugudu wubakiwe rimwe n’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinihira mu Karere ka Gicumbi ugenewe  imiryango 12. Imidugudu yombi yatwaye akayabo ka miliyari zisaga 27.2 Frw zirimo izisaga 26.6 Frw zubakishijwe uwa Kinigi.

Muri uyu mwaka kandi havuguruwe imidugudu y’icyitegererezo 11 isanzwe yubatswe mu turere 9, akaba ari igikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1.2 Frw.

Mu rwego rw’ubuzima, hubatswe Ibitaro bya Nyabikenke byo mu Karere ka Muhanga , ibigo nderabuzima 2 byo muri Karongi na Rusizi, amavuriro y’ingoboka 3 yo muri Gicumbi, Gasabo na Gakenke, inzu z’ababyeyi (maternity blocks) 2  muri Nyarugenge na Rulindo n’inyubako imwe igenewe ubuvuzi bw’abana mu Karere ka Kamonyi.

Ingabo z’u Rwanda kandi zubatse inzu 705 zigenewe imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu turere 25 tw’Igihugu. Izo nzu zuzuye zitwaye miliyari zisaga 8.9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri uyu mwaka nanone hubatswe inzu 59 z’abahoze ku rugerero bamugariye ku rugamba bo mu turere dutanu, hakorwa imishinga itatu yo kugeza amazi ku baturage hakaba hamaze kubakwa  kilometero 33 mu Karere ka Nyagatare, n’amashuri 9 y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET 8 na IPRC 1) yubatswe mu Karere ka Burera, Gicumbi, Nyagatare, Rulindo na Huye.

Hubatswe ibiraro (bridges) bine mu Karere ka Bugesera n’aka Nyabihu, hubakwa imihanda ya kilometero 187 harimo n’iyashyizwemo kaburimbo mu turere dutandatu.

Mu bubinzi b’ubworozi hatewe amashyamba kuri hegitari 12,384 zo mu turere 20, hacibwa amaterasi kuri hegitari 3,324, imiryango 94 yorozwa inka, imiryango 234 yorozwa ingurube, n’imiryango 144 yorozwa inkoko 8,000.

Mu bikorwa byo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage, hakozwe umushinga umwe wagejeje amashanyarazi ku ngo 117,104.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27, Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza kuza ku ruhembe rw’imbere mu guhindura imibereho n’ubukungu by’Igihugu.

Yagize ati: “Mu gihe Igihugu cyabohowe imiyoborere mibi, dukomeje urugamba rwo kugiteza imbere ndetse RDF izakomeza kuba ku isonga muri urwo rugamba ku bufatanye n’abaturage.”

Yasabye abegerejwe ibikorwa remezo n’abatujwe heza gukomeza kubibungabunga kugira ngo birusheho gutanga umusaruro urambye byitezweho.

Abaturage batujwe n’abagejejweho ibikorwa remezo bitandukanye, barashima Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, kubw’imiyoborere myiza yimakaje mu myaka 27 ishize, ishyira umuturage ku isonga, bakemeza ko na bo bafite inshingano zo kurinda ibyagezweho no gugufatanya n’abandi mu guharanira kugera kuri byinshi kurutaho.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe