#Kwibohora 27: Perezida kagame yasabye buri wese kugira uruhare mu rugamba

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27, asaba buri wese kugira uruhare mu rugamba rw’iterambere n’urwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ubutumwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda

BanyarwandaBanyarwanda nshuti z’u Rwanda, ndabasuhuje mwese kandi mbifurije Umunsi Mwiza wo Kwibohora.

Imyaka 27 irashize, Abanyarwanda twishyize hamwe tubohora Igihugu cyacu; kuva icyo gihe twiyemeje gukorera hamwe buri munsi kugira ngo twubake Umuryango Nyarwanda ndetse duhindure u Rwanda Igihugu cyiza kuri buri wese.

Mfashe uyu mwanya ngo mbibashimire.Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari Igihugu ku Ikarita gusa. Kuri twe bivuze Igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema kinamukeneye. U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere. rusobanura ko dufatanya buri wese akita kuri mugenzi we.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watashywe uyu munsi, kimwe n’indi mishinga ijyanye no guteza imbere abaturage yakozwe n’Ingabo z’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego, birerekana ugushyira hamwe nk’Abanyarwanda kandi twabigize umuco.

Ndashaka na byo kubibashimira.

Uyu mwaka ntitwashoboye kwizihiza isabukuru yo Kwibohora uko bisanzwe. Ni na yo mpamvu tugomba gukomeza urugamba rwo kurwanya ubwiyongere bwa COVID-19 muri iki gihe.

Ubu ni ngombwa ndetse ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse, gukurikiza ingamba zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19 no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda.

Turashaka ko Umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza kandi akisanzura bityo akabyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu Gihugu haba mu burezi, mu gushaka akazi no kwihangira imirimo.

Ibikorwa byacu byo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza bigomba gukomeza kandi bikihuta. Iterambere ntirigarukira mu Gihugu, tugomba kurenga imbibi z’Igihugu. Turashaka gukomeza guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’iterambere yaba hamwe n’abaturanyi bacu, mu Karere ndetse no ku Isi hose.

Kurwanya no gutsinda COVID-19 ni imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo Kwibohora. Muri iyi minsi tugiye kubona izindi nkingo zidufasha kongera ubwirinzi bw’umubiri duhereye ku barusha abandi ibyago byo kwandura COVID-19.

Turifuza yuko zigera ku Banyarwanda benshi uko bizagenda bishoboka. Ariko mu rwego rwo kwigira, turakora ibishoboka byose ngo twubake ubushobozi bwo gukora inkingo n’indi miti mu Rwanda. Ibi bizagabanya guhora twiringiye imiti ituruka hanze y’Igihugu itabonekera Igihe cyangwa itangwa hagendewe ku zindi nyungu.

Ariko birasaba igihe kandi tugomba kwihangana, hagati aho buri wese afite uruhare runini mu kuba maso no guhindura imikorere kugira ngo tubashe kugabanya ibyago byo kwandura virusi yandurira mu mwuka.

Tugomba kumva akamaro ko kwirinda ubwacu no kurinda Abandi kugira ngo Igihugu cyacu kibashe gutsinda vuba iki cyorezo.

Abanyarwanda dufite byinshi tugomba gukorera hamwe. kandi dukwiye kugira icyizere cy’ejo hazaza heza. Twizere ko tuzakomeza uru rugendo hamwe.

Reka nongere mbashimire, kandi mbifurize mwese ubuzima bwiza, n’Umunsi mwiza wo Kwibohora.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe