Rwanda 2020/2021: Mu gihe ibindi bigo birimo kurira mu myotsi RRA irabyinira k’urukoma

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihgu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bwatangaje ko mu mwaka w’isoresha wa 2020/2021 icyo kigo cyarashe ku ntego ku kigero cya 103.3% mu gukusanya imisoro.

Ibi bije nyuma y’uko Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya covid 19, ibyo u Rwanda rwohereje hanze mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 byari ku gipimo cya 44.9% ugereranije n’igipimo byariho mu mwaka wa 2018/2019. Muri rusange ingano (volume) y’ibyoherezwa mu mahanga yagabanutse ku mpuzandengo ya 15.2% bingana na miliyoni 1294.85 z’amadolari, ku rundi ruhande agaciro (value) k’ibyoherezwayo ko kazamutse ku gipimo cya 15.1%: nk’agaciro ka zahabu yonyine kageze ku gipimo cya 754.6%.

Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko mu mwaka w’isoresha wa 2020/2021, hakusanyijwe miliyari 1,643.3 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe intego RRA yari yihaye yari iyo gukusanya amafaranga angana na miliyari 1,579.7.

Yavuze ko uwo ari umusaruro w’ingamba zo kuzamura iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora binyuze mu bufatanye n’imikoranire n’abasora ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose, zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu myaka 5 ishize.

Muri izo ngamba harimo kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu mikorere ya RRA aho ibintu bimwe na bimwe byikora (technology and automation), guhuza amakuru kugira ngo hagaragazwe ahari ibyuho byatuma imisoro idatangwa mu buryo bukwiye ndetse korohereza abatumiza ibintu mu muhanga bafite ibibazo by’amafaranga bakabasha gusohora ibintu byabo muri gasutamo bifashishije amasezerano yo kwishyura mu byiciro.

RRA yemeranywa n’abasora ku bikorwa buri ruhande rusabwa gukora hagambiriwe kuzamura uburyo bwiza bwo gusora.

Komiseri Bizimana yavuze ko izo ngamba n’ubufatanye byatanze umusaruro mwiza mu mwaka w’ingengo y’imari ushize nubwo habayemo imbogamizi ku bucuruzi ziturutse ku cyorezo cya COVID-19 u Rwanda n’Isi bigihanganye na cyo.

Yagize ati: “Ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kuzamura iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora ndetse no kugera ku ntego twahawe byaturutse ku ngamba za Leta zo kuzahura ubukungu ndetse n’ingamba RRA yagiye ishyiraho kugira ngo inoze ikusanywa ry’imisoro.”

Yakomeje ashimangira ko mu mwaka w’isoresha wa 2021/2022 utangiye, ku bufatanye n’abasora RRA isabwa gukusanya miliyari 1,774.1, ikaba ari intego ingana na 46 % by’ingengo y’imari ya miliyari 3,807 Frw zakoreshwa muri uyu mwaka.

Yakomeje ashimangira ko ku bufatanye n’abasora, ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kuzamura iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora mu myaka itanu itambutse ryatanze umusaruro ushimishije, aboneraho gusaba abasora kongera ubwo bufatanye n’ubwuzuzanye.

Ati: “Muri uyu mwaka w’isoresha wa 2021/2022 dutangiye, twiyemeje kuzamura iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora twibanda ku byiciro byose bifite inshingano zo gusora muri rusange tubasaba kwiyandikisha ku misoro ibareba, gufata no gukoresha EBM, gukora imenyekanisha no Kwishyura imisoro ku gihe no gukora imenyekanisha ry’uzuye kandi ry’ukuri.”

Inzego z’imirimo (sectors/areas) zizibandwaho muri uyu mwaka ni urwego rw’ubwubatsi, urw’itangazamakuru n’itumanaho, abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, n’abunganira abatumiza ibicuruzwa mu mahanga muri za gasutamo

Yavuze ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa hakiri n’ibindi byinshi bikenewe gushyirwa mu bikorwa kugira ngo inshingano yo gusora ikomeze kubahirizwa no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Ati: “Icyo nsaba Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose ni ukuzirikana ko Icyaha cyo kunyereza imisoro n’amahoro ari icyaha nk’ibindi byose kandi kimunga ubukungu bw’Igihugu bikadindiza iterambere twifuza.”

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya covid 19, ibyo u Rwanda rwohereje hanze mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 byari ku gipimo cya 44.9% ugereranije n’igipimo byariho mu mwaka wa 2018/2019. Muri rusange ingano (volume) y’ibyoherezwa mu mahanga yagabanutse ku mpuzandengo ya 15.2% bingana na miliyoni 1294.85 z’amadolari, ku rundi ruhande agaciro (value) k’ibyoherezwayo ko kazamutse ku gipimo cya 15.1%: nk’agaciro ka zahabu yonyine kageze ku gipimo cya 754.6%.

Iri hungabana ry’ubukungu ryatewe ahanini n’ngaruka za COVID19 yibasiye isi. Gusa abari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’urwego rwa 2 mu kwinjiza amafaranga akomoka mu byoherezwa hanze, bavuga ko mu minsi yashize ibiciro byayo byaguye cyokora bakaba bizera ko bizazamuka kubera ifungurwa ry’amasoko.

BNR isobanura ko mu gihembwe cya 2 cy’umwaka wa 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye ku gipimo cya 12.4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kubera gufunga ibikorwa bimwe na bimwe, cyokora biteganijwe ko buzazamuka ku gipimo cya 6.3% mu gihembwe cya 3.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari kigaragaza ko ubukungu bw’isi buzazamuka ku mpuzandengo ya 4.4 mu gihembwe cya kane cya 2020 ugereranije na 4.9% bwahungabanyeho kugeza muri kamena 2020. Gusa hari impungenge ko iri hungabana ry’ubukungu bw’isi rizagera ku gipimo cya 5.2% kubera gahunga ya guma mu rugo ibihugu bimwe bishobora gusubiramo ndetse bimwe by’i Burayi byamaze kuyisubiramo.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe