Kigali: Amakuru aturuka muri MINECOFIN avuga ko hari impinduka zakozwe

Muri iki cyumweru gitangiye, biteganyijwe ko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel azamurikira abagize Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari ya nyuma ya Leta izakoreshwa mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2021-2022 uzatangira muri Nyakanga.

Imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2021-2022 yatangajwe tariki ya 12 Gicurasi 2021, ikaba yarabanje gusuzumwa na Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko mbere yo kongera gusubizwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Imbanzirizamushinga yateganyaga ko iyo ngengo y’imari izagera kuri miliyari zisaga 3 807 z’amafaranga y’u Rwanda, ivuye kuri miliyari zisaga 3 464 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020/2021;  biteganyijwe ko ishobora kwiyongeraho 10%.

Amakuru aturuka muri MINECOFIN avuga ko hari impinduka zakozwe kuri iyo mbanzirizamushinga ari na byo byatumye habaho gutinda kw’isomwa ry’iyo ngengo y’imari igomba gutangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi gutaha.

Mu batanze amakuru muri MINECOFIN yagize ati: “Sinakwemeza itariki nyirizina, ariko icyo nahamya ni uko ari hagti yo ku wa Gatatu no ku wa Kane.”

Biteganyijwe ko 67% (miliyari 2 543.3 z’amafaranga y’u Rwanda) by’iyo ngengo y’imari azaturuka imbere mu gihugu, 16% aturuke mu nkunga z’amahanga, mu gihe 17% ari inguzanyo z’amahanga.

MINECOFIN itangaza ko mu itegurwa ry’ingengo y’imari ya 2021/2022 hibanzwe ku bikorwa byo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1), Icyerekezo 2050, kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID19, kugeza urukingo rw’icyo cyorezo ku baturage, gushyira mu bikorwa ibyo Umukuru w’Igihugu yabemereye n’ibindi.

Ku birebana n’imyenda Igihugu gifata mu guhangana n’icyorezo cya COVID19, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta kibazo cy’imyenda ikabije Igihugu gifite kabone nubwo Leta ikomeje gufata inguzanyo mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’iki cyorezo.

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2030, umwenda Igihugu gifite uzaba wasubiye ku gipimo gisanzwe.

Mu kwezi gushize ubwo hasomwaga imbanzirizamushinga y’Ingengo Imari, Abadepite basabye MINECOFIN guhuza ingengo y’Imari n’imishinga y’iterambere, kwishyura imyenda no kuziba ibindi byuho byagiye bigaragazwa.

Muri ibyo byuho hatangajwemo imishinga 173 isaba miliyari 311.2 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na 8.2% by’amafaranga Leta y’u Rwanda iteganya gukoresha. Hari ibindi byuho 42 bikeneye miliyari 78.1 z’amafaranga angana na 2%, Abadepite bakaba basanga ibyo byuho bikwiye kuba byavuyemo bitarenze mu myaka ibiri iri imbere.

MINECOFIN ivuga ko muri uyu mwaka wa 2021 biteganyijwe ko ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 5.1%, mu gihe mu 2022 buzazamuka kuri 7%, naho muri 2023 ndetse na 2024 bukazamuka kimwe ku gipimo cya 7.8%.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe