Kigali: Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yazamuye abasirikare  mu ntera mu buryo bukurikira:

– Lt. Col JP Nyirubutama yahawe ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, (NISS).

-Lt. Col Francis Ngabo Sebicundanyi yagizwe Colonel.

-Lt. Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, na we yahawe ipeti rya Colonel.

-Lt. Col Callixte Kalisa yahawe ipeti rya Colonel.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko iryo zamurwa mu ntera ryahise rihabwa agaciro rikimara gutangazwa.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe