Rusizi: Barishimira igikorwa cy’indashyikirwa cya Moto baguze yo kwicungira umutekano

Abaturage batuye umurenge wa Butare ho mu Karere ka Rusizi,Intara y’Uburengerazuba barishimira igikorwa cy’indashyikirwa cyo kugura Moto izabafasha kubungabunga umutekano mu tugari tune tugize uwo umurenge.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu munsi wo ku was gatanu kitabirwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Butare ,abafatanyabikorwa b’uwo murenge n’Ubuyobozi bw’ingabo bukorera muri uwo murenge.

Bamwe mu baturage baganiriye na Muhabura bavuze ko bishimiye icyo gikorwa cy’indashyikirwa bagezeho.

Niyonsaba Jerome ni umuturage utuye muri uwo murenge akaba no muri Njyanama y’Akagari yavuze ko ari ishema kuba bashyitse kuri uwo muhigo.

Yagize ati:”Tumwe mu tugari twacu duhana imbibi n’igihugu cy’Uburundi kubera guhora badushotora iyo Moto izafasha abo mu nzego z’umutekano kuba bashyika mbere ahabera ikibazo ndetse no kugenda ku mbibi ziduhuza n’Uburundi bacunga umutekano.”

Yunzemo ko iyo moto ije ari igisubizo kuko igiye gucyemura ikibazo cy’urugendo Dore ko kuva nko mu Kagari ka Nyamihanda ugera ku Murenge hakoreshwa ibirometero mirongo itatu.

Ati:”Ntagushidikanya igiye korohereza abafatanya n’akarere DASSO mugucunga umutekano Dore ko byababeraga ingorabahizi kuva hamwe bajya ahandi.”

Imanishimwe Isabella nawe yashimye ubufatanye buri hagati yabo n’ubuyobozi bw’Umurenge ashimangira ko n’ibindi bazabikora.

Yagize ati:”ku bufatanye bwacu n’umurenge ntacyo tutazageraho kuko n’imodoka tuzayigura,ibi biba byerekana imikorere n’ubufatanye bwiza bw’ubuyobozi n’abayoborwa.”

Lietenant Ndahangarwa ni Umuyobozi w’ingabo mu murenge wa Butare,yibukije Abaturage kwibungabungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe ashimangira ko iyo Moto ije kubafasha mu kwicungira umutekano.

Yagize ati:

“Nta mutekano ntacyo twageraho,bidusaba gukorera hamwe maze tugasigasira umutekano wacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Bwana Safari Dieudonne yashimiye Abaturage babashije kugera kuri icyo gikorwa abizeza ko iyo Moto izafatwa neza.

Yagize ati:

“iyi Moto igomba gucungwa neza ,si iy’umuntu ku giti cye ahubwo no iyarusange,igomba gucungwa neza bikayirinda kwangirika.”

Yibukije Kandi aba baturage ko baturaniye igihugu cy’Uburundi bityo ko bagomba kwicungira umutekano.

Umurenge wa Butare uherereye mu Karere ka Rusizi ho mu ntara y’Uburengerazuba ukaba ugizwe n’utugari tune akaba aritwo twakusanyije umusanzu ugera ku bihumbi magana atandatu mirongo icyenda na bitatu,Andi atangwa n’abayoborwa b’Umurenge n’abafatanyabikorwa.

Twabibutsa ko iyo Moto yaguzwe asaga miriyoni imwe n’ibihumbi magana atatu n’umunani magana atanu n’ibyangombwa byose.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe