Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Kenneth Kaunda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Nyakwigendera  Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere wa Zambia, ndetse n’abaturage bose b’icyo gihugu, ku bw’urupfu rw’uwo mugabo ufatwa nk’intwari y’Afurika watabarutse afite imyaka 97.

Kenneth Kaunda yabaye Perezida wa Zambia kuva mu mwaka wa 1964 kugera mu 1991, amakuru y’urupfurwe akaba yatangajwe ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika itazibagirwa umurage yasigiye ibinyejana by’abayituye mu guharanira ubwigenge b’uyu mugabane.

Ati: “Mbikuye ku mutima nihanganishije umuryango wa Perezida Kenneth Kaunda n’abaturage ba Zambia. Ubwitange yagaragaje mu kubohora Afurika ntibuzigera bwibagirana. Ubuyobozi bwe ku mugabane n’umurage asize wo gukunda Afurika uzakomeza kubaho mu binyejana by’ahazaza.”

Kenneth Kaunda utabaritse ageze mu zabukuru, afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu, yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka aho yavurirwaga umusonga nk’uko byatangajwe n’umuhungu we witwa Kambarage ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021.

Ku wa Mbere tariki 14 Kamena ni bwo yajyanywe mu bitaro, nk’uko byatangajwe na Rodrick Ngolo, ukorera mu biro bya Kenneth Kaunda. Yavuze ko nyuma kumva atameze neza, yashyizwe mu bitaro bya ‘Maina Soko Medical Centre’ muri Lusaka.

Perezida wa Zambia Edgar Lungu, na we ari mu bagragaje akababaro batewe no kubura intwari. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, yagize ati, “Kaunda yahagurutse mu gihe iki gihugu cyacu cyari kiri mu bihe bikomeye, natwe twese dushobora guhaguruka ku bwe, muri iki gihe afite intege nkeya.”

Kenneth Kaunda yayoboye Zambia guhera mu 1964, ubwo icyo gihugu cyari kibonye ubwigenge, kuko cyari cyarakolonijwe n’u Bwongereza, kugeza mu 1991. Ni umwe mu ntwari zaharaniye ubwigenge muri Afurika wari ukiriho, none na we ashoje urugendo rwe ku Isi.

Nyuma yo kuva ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Zambia, Kenneth Kaunda yabaye umwe mu Banyafurika bakora ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya SIDA.

Ku rubuga rwa Facebook rwa Nyakwigendera Kenneth Kaunda, umuhungu we Kambarage yagize ati, “Mbabajwe no kubamenyesha ko twapfushije Muzehe. Mureke tumusabire”.

Kenneth Kaunda wamenyekanye cyane nka “KK”, azibukwa nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu kurwanya ubukoloni muri Zambia na Mozambique y’ubu, ariko akaba yaranabaye umwe mu barwanyije ivangura ryakorerwaga abirabura (Apartheid) muri Afurika y’Epfo.

Yanashyigikiye kandi imitwe yaharaniye ubwingenge muri Mozambique, agira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA ikimara guhitana umwe mu bahungu be Masuzyo. Mu 2002, yabwiye Reuters ati: “Twarwanyije ubucakara. Tugomba gukoresha uwo muhate mu kurwanya SIDA, kuko yaziye guhanagura Afurika ku ikarita.”

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe