Amateka y’inzara ya Ruzagayura yo mu 1943-1944

Nyuma y’uko hafashwe ingamba zinyuranye zo kurwanya inzara ya Ruzagayura, abaturage babishishikarijwemo n’abategetsi b’abakoloni ndetse n’abatware bahinganye ubwira. Ibyo byatumye inzara irangira, nyamara yasigiye Abanyarwanda benshi ingaruka ziremereye.

Guhera mu ntangiriro z’i 1944, Abanyarwanda bahinze ibishyimbo, amashaza, ibirayi, imyumbati n’ibijumba. Kubera uburumbuke bw’imvura yaguye mu buryo buhagije, umusaruro wariyongereye, ibigega byongera guhunikwamo, abari barasuhutse bagaruka mu ngo zabo. Ubwo abamisiyoneri bahagaritse gutanga amafunguro. Inkambi z’ingarisi zirafungwa. Nuko ahagana muri Nyakanga 1944, abategetsi b’abakoloni bahagarika kohereza amakamyo y’ibiribwa mu Rwanda. Mu mpera z’umwaka w’i 1944, aba aribwo hatangazwa ko inzara yarangiye mu gihugu.

N’ubwo inzara ya Ruzagayura yamaze umwaka umwe, yahitanye abantu benshi cyane. Abamisiyoneri b’abagatolika batangaje muri raporo ngarumwaka yo hagati y’i 1939 n’i 1945, ko u Rwanda rwatakaje abantu bagera ku 300 000, harimo n’abasuhukiye mu bindi bihugu nka Tanganyika, Uganda na Congo Mbiligi. Muri iyo raporo bavugaga ko abasuhutse bageraga ku 75 000. Iyo mibare yaturutse muri raporo z’abategetsi b’Ababiligi, nabo bayihawe n’abatware b’Abanyarwanda. Gusa nk’uko nabo babyivugira, ababaruraga bibagirwaga rimwe na rimwe kubara abana, abagore, abarwayi n’abasheshe akanguhe bapfuye cyangwa se bahunze iyo nzara. Ibyo bituma rero umuntu yibaza niba iyo nzara itaba yarahitanye abantu barenga umubare w’abatangajwe muri ayo raporo!

Inzara ya Ruzagayura yangije kandi byinshi, itera n’ubujura bukabije mu gihugu. Ubwo bujura bwakwiye mu turere twose tw’u Rwanda, cyane cyane utwari twarayogojwe n’inzara. Bwakorwaga n’ingeri zose z’Abanyarwanda: Abana, abagabo, abagore, abafundi, abakozi b’abapadiri bibaga ibiribwa mu mirima y’abaturage, mu bubiko bwa misiyoni, mu ngo z’abaturage n’ahandi hantu henshi. Mu turere tumwe na tumwe tw’u Rwanda, nko muri teritwari ya Gisenyi, ubwo bujura bwafashe indi ntera kugera aho abaturage batatinyaga gutega ku nzira bagenzi babo bavuye kuri za misiyoni bakabagusha mu gico cyabo (ambush, embuscade), maze bakabambura ibiribwa bahawe.

Ibyo byateje umutekano muke mu gihugu, bizana urwikekwe n’umujinya mwinshi mu Banyarwanda. Ahanini, uwo mujinya waturukaga ku bukarihe bw’inzara no ku buremere bw’umusanzu watangwaga n’Abanyarwanda. Muri uwo musanzu niho habarizwaga imirimo y’agatunambwene. Muri iyo mirimo, Abanyarwanda bakubitwaga ikiboko ubutitsa. Ibyo byatumye bijundika abatware n’abategetsi b’Ababiligi. Abatware batakubitaga abaturage ikiboko barahanwaga. Aha twavuga nk’abatware François Rwabutogo, wo mu Buganza na Simon Nyiringondo wo mu Mirenge, bahanishijwe kunyagwa inka zabo kubera ko batakubise abo bayoboye cyangwa se ngo babakoreshe mu bundi buryo bukarishye

Abatware nabo bageze aho barakarira cyane Ababiligi kubera ibyo babakoreshaga.

Abanyarwanda barakariye kandi abamisiyoneri kuberako bananirwaga kubavugira, ahubwo ugasanga bafatanya n’abategetsi b’Ababiligi mu gukarishya imibereho yabo. Uwo mujinya watumye ndetse Abanyarwanda bifuza guhindurirwa igihugu kibakoloniza. Bamwe muri bo batangiye icyo gihe gutekereza kurwanirira ubwigenge n’ubusugire by’igihugu cyabo.

Mu gusoza, umuntu yakwibaza niba inzara ya Ruzagayura nta zindi ngaruka yagize ku Rwanda, ku mibereho y’Abanyarwanda no ku mateka ya nyuma ya 1945. Tugume tubitekerezo!

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe