Perezida Biden na Putin bashimagije ibiganiro bagiranye ariko hari ibyo batumvikanaho

Perezida w’Amerika Joe Biden na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin bashimagije ibiganiro bagiranye i Genève mu Busuwisi, ariko nta kintu kinini bagezeho muri iyo nama ya mbere bahuriyemo kuva mu 2018.

Perezida Biden yavuze ko ibyo batumvikanaho byavuzweho, ariko hatarimo kubikabiriza, ndetse avuga ko Uburusiya budashaka indi ntambara y’ubutita.

Perezida Putin yavuze ko Perezida Biden ari umunyapolitiki w’inararibonye kandi ko bombi “bavuze imvugo imwe”.

Ibiganiro byabo byamaze amasaha atatu arengaho gato, igihe gito ugerereranyije n’icyari cyateganyijwe

Perezida Biden yavuze ko batari bacyeneye kumara ikindi gihe kindi baganira, kandi ko ubu noneho bishoboka mu by’ukuri kuvugurura umubano w’Amerika n’Uburusiya.

Nk’impano yageneye Perezida w’Uburusiya, Perezida Biden yazaniye Perezida Putin impano y’indorerwamo (amadar zorohereye kandi zijimye, zo mu bwoko bw’izo uyu Perezida w’Amerika akunda, ndetse n’ishusho y’inyamaswa yo mu bwoko bw’imbogo.

Ntibiramenyekana niba Perezida Putin hari impano yahaye Perezida Biden. Mu 2018, Perezida Putin yahaye uwari Perezida w’Amerika Donald Trump impano y’umupira w’amaguru wo gukina, nyuma y’inama bahuriyemo i Helsinki muri Finland.

Impande zombi zumvikanye gutangira ibiganiro ku kugenzura intwaro za nikleyeri. Banavuze ko bagiye kongera kohereza ba ambasaderi babo mu murwa mukuru wa buri gihugu.

Mu kwezi kwa gatatu buri gihugu cyari cyahamagaje ugihagarariye ngo bagirane ibiganiro, nyuma yuko Amerika ishinje Uburusiya kwivanga mu matora ya perezida yo mu 2020.

Ariko, nta kimenyetso kinini cyagaragaye cy’ubwumvikane ku bindi bibazo, birimo umutekano wo mu buryo bw’ikoranabuhanga, Ukraine, amaherezo y’utavugarumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya Alexei Navalny kuri ubu wakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’igice.

Perezida Biden yavuze ko hazabo “ingaruka zikomeye” ku Burusiya Navalny napfira muri gereza.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe