Israel:Minisitiri w’intebe mushya yasezeranyije kunga ubumwe bw’igihugu cyacitsemo ibice

Minisitiri w’intebe mushya wa Israel Naftali Bennett yasezeranyije kunga ubumwe bw’igihugu cyacitsemo ibice kubera impagarara muri politiki zo mu myaka ibiri ishize zatumye habaho amatora ane.

Yavuze ko guverinoma ye “izakorera abaturage bose”, yongeraho ko ibyo ashyize imbere cyane ari amavugurura mu burezi, ubuvuzi no gukuraho icyo ari cyo cyose gituma akazi katihuta mu nzego za leta.

Uyu mutegetsi ugendera ku bitekerezo bikarishye bishyira imbere inyungu z’igihugu, agiye gutegeka urugaga rw’amashyaka mu buryo butari bwarigeze bubaho mbere, rushyigikiwe n’abadepite.

Ni nyuma y’amatora yo ku cyumweru yarwemeje ku bwiganze bw’amajwi 60 kuri 59 y’abatarwemeje.

Asimbuye Benjamin Netanyahu wakuwe ku butegetsi nyuma yo kubumaraho imyaka 12.

Bennett, umukuru w’ishyaka Yamina, azaba Minisitiri w’intebe kugeza mu kwezi kwa cyenda mu 2023, bijyanye n’amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi.

Ahite ashyikiriza ubutegetsi Yair Lapid, umukuru w’ishyaka Yesh Atid ry’ibitekerezo biri hagati na hagati, na we ategeke indi myaka ibiri.

Netanyahu – wabaye Minisitiri w’intebe wa Israel wa mbere umaze igihe kirekire ku butegetsi – azakomeza kuba umukuru w’ishyaka Likud ry’ibitekerezo bikarishye, ahinduke umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu mpaka zo ku cyumweru mu nteko ishingamategeko ya Israel – izwi nka Knesset – i Yeruzalemu/Yerusalemu, Bwana Netanyahu, utarashirwa, yasezeranyije ati: “Tuzagaruka”.

Ubwo abadepite bari bamaze gutora guverinoma nshya, Bwana Netanyahu yateye intambwe yerekeza kuri Bennett amuhereza umukono byo kumushimira.

Mu ijambo rye, Bwana Bennett, w’imyaka 49, yagize ati: “Uyu ntabwo ari umunsi w’icyunamo. Iri ni ihinduka rya guverinoma muri demokarasi. Ni ibyo [bibaye] nta kindi”.

Ati: “Tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo ntihagire n’umwe wumva afite ubwoba… Kandi ndabwira abiteguye kwishima muri iri joro nti ‘ntimubyine ku kababaro k’abandi. Ntabwo turi abanzi; turi abaturage bamwe'”.

Abahagarariye Abanye-Palestine bagaragaje ko iyo guverinoma nshya ya Israel nta cyo ibabwiye.

Umuvugizi wa Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas yagize ati:

Iki ni ikibazo cy’imbere mu gihugu kireba Israel ubwayo. Aho duhagaze buri gihe haba hasobanutse, icyo dushaka ni leta ya Palestine ku mipaka yo mu 1967 ifite Yerusalemu nk’umurwa mukuru”.

Umuvugizi w’umutwe w’intagondwa wa Hamas wiyitirira Islam, ugenzura Gaza, yagize ati:

Ni ubutegetsi bwo kutwigarurira kandi bwa gikoloni, dukwiye kuburwanya dukoresheje imbaraga kugira ngo dusubirane uburenganzira bwacu”.

Perezida w’Amerika Joe Biden yoherereje Bwana Bennett ubutumwa bw’ishimwe, avuga ko afite amashyushyu yo kongerera imbaraga “umubano wa hafi kandi umaze igihe kirekire” w’ibihugu byombi.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe