Inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi zo mu bigo bya Leta ntizikwiye guhuzwa n’izindi – CNLG

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG yagiriye inama ubuyobozi bw’uturere ko mu gihe cyo guhuza inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi zo ku rwego rw’uturere, hakwitabwa ku mateka yihariye kugira ngo akomeze gusigasirwa.

Ibi ibyagarutsweho mu gikorwa cya komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano ya Sena cyo kungurana ibitekerezo n’inzego zinyuranye, kuri gahunda yo guhuriza hamwe inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi.

Muri iki gikorwa cya komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano cyo kungurana ibitekerezo kuri iyi gahunda, cyatangiranye n’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo, uturere twagaragaje ko hari inzibutso dusanga zitahuzwa bitewe n’amateka yihariye, ariko bagaragaza n’izindi zikwiye kwimurwa kuko zagiye zihura n’ibibazo, banagaruka ku kibazo cy’ubushobozi bwa zimwe mu nzibutso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko mu gihe hagiye hakorwa ubushakashatsi bugaragaza amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu turere hirya no hino, ubwo bushakashatsi bukwiye gushingirwaho, ubuyobozi bw’uturere bukagena inzibutso zigomba guhuzwa.

Gusa agaragaza ko CNLG isanga inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi zo mu bigo bya leta zidakwiye guhuzwa n’izindi, kuko zifite umwihariko.

Avuga kandi ko n’ahazakurwa urwibutso, hagomba gusigara ikimenyetso kihariye.

Kugira ngo iki gikorwa kigende neza kandi, muri ibi biganiro komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano isaba ko n’abaturage ko baganirizwa kugira ngo gahunda bayisobanukirwe kandi n’amateka akomeze kubungwabungwa.

Mu gikorwa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano yakoze mu Nzeri 2020 cyo kumenya no kugenzura imicungire y’ibimenyetso n’inzibutso bya jenoside yakorewe abatutsi, yasanze gahunda yo guhuriza hamwe inzibutso ikirimo imbogamizi zinyuranye, zirimo kuba bamwe mu barokotse jeniside yakorewe abatutsi batira bayakira kuko bumva amateka yabo yakwimurirwa ahandi no kuba uturere tutagaragaza umubare w’inzibutso zizahuzwa n’izizasigara. 

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe