Bugesera: Rib yaganirije abanyeshuri uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Madame Isabelle Karihangabo yaganirije abanyeshuri biga mu Kigo cya Maranyundo giherereye mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha hibandwa cyane ku byaha bikorerwa abana.

Mu biganiro byahuje uru rwego n’abanyeshuri biga muri icyo kigo byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bavuye ku rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ,Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Bugesera ,Ubuyobozi n’abakozi b’iki kigo cya Maranyundo .

Bamwe mu Banyeshuri bitabiriye ibi biganiro bavuganye na Muhabura.rw bavuze ko bishimiye kuba bahawe iki kiganiro bikabafasha kwiyibutsa ingamba zo kutagwa muri ibyo byaha.

Euphrasie Ni umunyeshuri wiga muri iki kigo yavuze ko hari byinshi akuye muri iki kiganiro ku buryo cyatumye Hari ibyo yiyibutsa.

Yagize ati:Hari amasomo menshi nakuyemo yatumye nsubiza ubwenge ku gihe nibuka ko abana bamwe na bamwe bahohoterwa nkaba nibutse ko niyo ntarikorerwa ,nuwarikorewe ngomba gutanga amakuru kugirango yitabweho.”

Yakomeje avuga ko ari amahirwe menshi kuri bo kuba uru rwego rw’Ubugenzacyaha rubegera rukabaganiriza ku kurwanya no gukumira ibyaha kurwanya ibiyobyabwenge,Gusinda no kwishora mu busambanyi.

Ati:”Turashimira urwego rw’Ubugenzacyaha ruba rwatwegereye nk’abana kugirango tuganire ku byaha byugarije abana cyane cyane twe dushyirwaho ibishuko.Ni ibya agaciro kuri twe.”

Prisca Izabayo nawe agaruka ku kiganiro bahawe n’uru rwego yashimangiye ko ari ingirakamaro kuri bo kugirango ejo heza barigutegura hazabe heza.

Yagize ati:”Nk’Urubyiruko tukiri ku intebe y’ishuri dusanga kuganirizwa hakiri kare ku kurwanya no gukumira ibyaha ari umisingi wo kubakirwaho tukanawubyaza umusaruro Dore ko Hari abatagize aya mahirwe kubera Ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.”

Yunzemo ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu zubaka aho gusenya.

Ati:Burya gusenya si ugufata inzu yubatse uyisenye ahubwo no kwishora mu ngeso zigukururira kwica ejo hazaza burya uba urikwisenya,nkaba nsabye abana bagenzi banjye kugendera kure ibiyobyabwenge,kwishora mu busambanyi,n’ibindi byatubuza kugera ku ndoto twihaye ndetse n’ibyo igihugu kidutezeho.”

Hagarutswe ku buhamya bw’umusore wariwarabaswe n’ibiyobywbwenge kugeza ubwo yajyanywe iwawa mu kigo ngororamuco aho yahawe amasomo atuma yiyubaka akava mu bigobyabwenge,ibintu ashimira guverinoma y’u Rwanda yatekereje mu gushyiraho ibigo ngororamuco,akagira inama urubyiruko kureka ibiyobyabwenge dore ko yabaye intangarugero muri sosiyete.

Ntiyasobanyije Kandi n’umudamu watanze ubuhamya bwuko yahuye n’umuntu akamubeshya akazi agamije kumucuruza ariko akagobokwa na Ambasade yamufashishe kugaruka mu Rwanda.Yasabye urwo rubyiruko kuba maso rukajijukira imbuga nkoranyambaga dore ko arizo yashukiwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yavuze ko kuba ibi biganiro byabereye mu Kigo cyabo cya Maranyundo ari amahirwe atari uko ariho ibi byaha bikorerwa.

Yagize ati:”Kuba uru rwego rw’Ubugenzacyaha rwarahisemo kuza ku kigo cyanyu cya Maranyundo si uko Hari ibyaha muganirizwaho ahubwo nuko igihugu cyanyu kibakunda Kandi ubuzima bwanyu bukagomba kurindwa bizatuma mugera ku iterambere rirambye mukanagera ku byo mwifuza nk’abanyeshuri.”

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Ubugenzacyaha Madame Isabelle Karihangabo aganiriza abo banyeshuri ba Maranyundo ho mu Bugesera yasobanuriye urwo rubyiruko rw’abanyeshuri icyaha cyo Gusambanya abana icyo ari cyo ,abagikora amayeri bakoresha babagwisha muri ibyo byaha.

Yababwiye ko abakoresha abana ubusambanyi babashukisha byinshi harimo impano za hato na hato Kandi ko bashobora kuba ari ababereka ko ari inshuti zabo.

Yagize ati:Icyaha cyo gusambanya abana usanga abagikora babashukisha impano zitandukanye,ushobora gusanga ari umushoferi w’iwanyu mu rugo utwara Papa wawe cyangwa Mama wawe,ashobora kuba mwarimu wawe agushukisha amanota n’ibindi icya mbere ni ukumwamaganira kure ,ukanabibwira ababyeyi bawe ,ukurera ,ukanabigeza ku nzego zitandukanye za leta.”

Uyu muyobozi yanagarutse ku bindi byaha akenshi usanga abana bashorwamo nk’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu(abana)abasaba kubirwanya n’imbaraga zabo zose.

Yagize ati:”Ibiyobyabwenge si irumogi gusa n’inzoga ubwazo ni ibiyobyabwenge ,nta mwana wagakwiye abigerageza Kandi itaze uwo ariwe wese ukujyana ahiherereye hatagaragara kuko Hari benshi bagushijwe muri ibyo byaha batazi ibyo barimo bahawe ibiyobyabwenge.”

Uyu Muyobozi Mukuru Wungirije Isabella Kalingabo yasabye urwo rubyiruko kurangwa n’ubushishozi ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga dore ko benshi muri ino minsi abacuruza abana arizo bifashisha ,abakangurira gushishoza.Yanasabye urwo rubyiruko kuba abatangabutumwa ku bandi bashobora kugera ho ,inshuti zabo byumwihariko ababyeyi babo.

Yashoje abasaba kugira amaclubs ashinzwe kurwanya ibyaha kandi abemerera inkunga iyo ariyo yose,avuga ko kubiganirira mu maclubs yabo ubwabo aribyo bizabafasha kubyumva no kubisakaza ahandi hose hashoboka.

Igihano gihabwa uwahamijwe icyaha cyo gusambanya Abana.

Zimwe mu mpinduka zakozwe ni nko ku cyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 133, aho ivuga ko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo kandi byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka 14 nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora, iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Ni ukuvuga igifungo cy’imyaka itari munsi ya 10 ariko itarenga 15 iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu; cyangwa igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu.

Ubusanzwe umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko. Umwana wavugwaga hano ni utaruzuza imyaka 18 

Nsengumuremyi Denis Fabrice/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe