Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha abari abarwanyi ba RUD Urunana na P5

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha itsinda ry’abantu 37 bari abarwanyi ba RUD Urunana na P5, barimo abafatiwe ku rugamba mu bitero binyuranye bagiye bagaba mu Rwanda.

Muri aba kandi harimo n’abagiye bafatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakoherezwa mu Rwanda.Abenshi muri bo baraburana bemera bimwe mu byaha bakurikiranweho. 

Ni itsinda ryari ririmo Sgt Ngirinshuti Emmanuel watorotse ubutabera, byanatumye abaje imbere y’urukiko ari 36 bonyine. Uyu Sgt Ngirinshuti akaba azaburanishwa adahari.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe