Kigali: Umubare w’ibitabo na mudasobwa biracyari bike cyane ku buryo bisaranganywa n’abanyeshuri benshi

Kuri uyu wa Kabiri, abasenateri bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo baganira ku ireme ry’uburezi kuri bose, basanga n’ubwo hari ibyakozwe, hakiri ibindi byanozwa kugira ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerwego.

Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri SENA, ihereye ku mibare n’amakuru abayigize bakuye muri Minisiteri y’uburezi, yagaragaje ibipimo 12 byerekana uburyo ireme ry’uburezi mu Rwanda rigikeneye kwitabwaho.

Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, senateri Adrie Umuhire avuga ko hari ibimaze gukorwa bitanga icyizere ko hashyizwemo imbaraga ireme ry’uburezi ryifuzwa ryagerwaho.

Amakuru iyi komisiyo yakuye muri Minisiteri y’Uburezi, agaragaza ko umubare w’ibitabo na mudasobwa bikiri bike cyane ku buryo bisaranganywa hagati y’abanyeshuri benshi.

Nubwo umubare w’ibimaze kuboneka babyishimira, iki ngo ni imbogamizi ku ireme ry’uburezi nk’uko bamwe mu barezi babigaragaza.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu avuga ko hari byinshi bigenda bikorwa bigamije kongera ireme ry’uburezi.

Mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubucucike kidindiza ireme ry’uburezi, leta yari yarihaye intego yo kongera ibindi byumba by’amashuri bigera ku bihumbi 22,505 muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022 / 2021.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe