Urwego rushinzwe imfungwa n’ Abagororwa mu Rwanda ruhakana kwima Rusesabagina ibiryo

Urwego rushinzwe imfungwa mu Rwanda (RCS) ruvuga ko rwita “ku mfungwa zose mu buryo bungana”, nyuma yuko umuryango wa Paul Rusesabagina n’abunganizi be mu mategeko bavuze ko arimo kwimwa ibiryo, amazi n’imiti.

RCS ivuga ko ku mfungwa zicyeneye ibyihariye, ikora kuburyo na bo bitabwaho, aba barimo na Rusesabagina ivuga ko yari yahawe icyumba cye cyihariye n’amafunguro atandukanye ubwo yimurirwaga muri gereza ya Nyarugenge, izwi ku izina rya Mageragere.

Gusa ngo aherutse gushyirwa “mu cyumba kirimo imfungwa nyinshi ubwo yinubiraga ‘gushyirwa mu kato'”, nkuko itangazo ryo kuri Twitter rya RCS rikomeza ribivuga, rikongeraho ko ako kato katabaho mu magereza yo mu Rwanda.

Ariko itangazo ry’umuryango wa Rusesabagina risubiramo amagambo y’umugore we Taciana agira ati: “Dutekereza ko barimo kugerageza kumugirira nabi”.

Umuryango we uvuga ko yawubwiye ko abona ikigamijwe ari ukumuhatira kongera kwitabira urubanza yitiriwe ahuriyemo n’abandi baregwa hamwe.

Yarwikuyemo kuva ku itariki ya 12 y’ukwezi kwa gatatu, avuga ko nta butabera ategereje mu rukiko ruri kumuburanisha.

Urwego rushinzwe imfungwa mu Rwanda ruvuga ubu Rusesabagina “ahabwa amafunguro amwe n’ay’izindi mfungwa kandi yitabwaho na muganga igihe cyose bicyenewe, nkuko buri gihe byagendaga”.

Ariko umuryango we uvuga ko mu byumweru bibiri bishize ibijyanye n’uburyo afunzwemo byahindutse, ngo ashyirwa hamwe n’imfungwa zishobora kuba ari izo kumuneka zashyizweho na leta.

Itangazo ryawo rigira riti: “Igihangayikishije by’umwihariko ni uko muganga yahawe na leta y’u Rwanda yamwandikiye ko azajya ahabwa amacupa atatu y’amazi ku munsi, none ntarimo kuyabona”.

Rusesabagina w’imyaka 66, wari umukuru wungirije w’impuzamashyaka MRCD yari ifite umutwe wa FLN, aregwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byo mu 2018 na 2019 byiciwemo abantu mu Rwanda byigambwe n’uwo mutwe.

Avuga ko yashimuswe ubwo yagezwaga mu Rwanda mu kwezi kwa munani mu 2020, ibyo u Rwanda rwahakanye ariko rwemera ko ari rwo rwarishye indege yamutwaye.

Yamenyekanye ku isi nyuma yo gushingirwaho inkuru yo muri filime Hotel Rwanda, itavugwaho rumwe, y’abavuga ko yabarokoreye muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside ya korewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe