Umwanditsi w’Umunyamerika yahagaritswe ku rubuga nkoranyambaga azira gusebya inkingo za COVID-19 !

Umwanditsi w’Umunyamerika witwa Naomi Wolf yahagaritswe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter nyuma yo gukwirakwiza amakuru ayobya ajyanye n’inkingo.

Dr Wolf, azwi cyane kubera igitabo kivuga ku guharanira uburenganzira bw’abagore kizwi nka The Beauty Myth, yatangaje byinshi bidafite ishingiro bijyanye n’inkingo za COVID-19 .

Mu butumwa bumwe bwo kuri Twitter, yavuze ko inkingo za COVID-19 ari “urubuga rwa ‘software’ rushobora koherezwaho ibintu [kwakira ‘uploads’]”.Yanagereranyije na “Shitani” Dr Anthony Fauci, umujyanama mukuru wa Leta y’Amerika ku bijyanye na Covid, abibwira abamukurikira kuri urwo rubuga barenga 140.000.

Mu gihe cya vuba aha gishize, yatangaje ko inkari n’umwanda ukomeye by’abantu bakingiwe bicyeneye gutandukanywa n’indi myanda , mu gihe hagisuzumwa ingaruka ku bantu batakingiwe binyuze mu kunywa amazi.

Ku ngingo yo kuba abana bambara udupfukamunwa, yatangaje kuri Twitter ko arimo “kubona abana mu maso habo hanagana nta mbaraga, imitsi yabo yo mu maso itanyeganyega na gato, iyo bakuyemo udupfukamunwa twabo”.

Guhagarikwa kwe byakiriwe neza na benshi bakoresha urwo rubuga.Profeseri Gavin Yamey yanditse kuri Twitter ko bimushimishije, yongeraho ko “Dr Wolf yamamaje ubucucu buteye ubwoba kandi buteje ibyago bwo kurwanya inkingo”.

Ariko hari bamwe bavuze ko batewe impungenge n’ihagarikwa rye, bavuga ko ari uguhonyora uburenganzira bwe bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.

Umunyamakuru Mary Beth Pfeiffer yavuze ko Dr Wolf “yabajije ibibazo byiza cyane bijyanye no kwihutira gukingira abantu ku bwinshi n’ingaruka zabyo”.Ati: “Ibi ni ibintu bitari mu muco kwa kinyamerika byo gucecekesha abafite ibitekerezo binenga”.

Mu mwaka wa 2019, inzu itangaza ibitabo yo muri Amerika yahagaritse gutangaza igitabo cya Dr Wolf, nyuma yuko hagaragajwe impungenge zuko hari ibitari ukuri biri muri icyo gitabo.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe