Rubavu-Rugerero:Umuturage yabyutse asanga inka ye yibwe yabagiwe hafi y’urugo rwe

Umuturage wo mu murenge wa Rugerero wo mu Karere ka Rubavu witwa Rugirabatware Leonidas yababajwe nuko yibwe inka ye ikabagirwa hafi yaho atuye Kandi yariyegereje kubyara.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw aturuka muri kariya gace Leonidas atuyemo aravuga ko abajura bitwikiriye ijoro bakajya kureba aho iyo nka yabaga bakayisohora bakayijyana hafi aho maze bakayibaga bakayitesha iyayo yaburaga amezi abiri ivuke.

Umwe mu bavuganye na muhabura yavuze ko nyir’inka Yabyutse yajya kureba aho inka isanzwe irara bakayibura bakigira inama yo gushakira hafi aho mu bihuru bihegereye.

Yagize ati:

Nyir’inka Leonidas akibyuka yagiye mu kiraro cyayo nkuko bisanzwe ahageze arayibura atwifashisha kugirango tuyishake nibwo twageze aho yabagiwe Hari bimwe mu bice byayo bihari I Indi byatwawe.”

Yunzemo ko bakomeje barebera hafi aho kugirango barebe ko babona ibindi bice byayo bagaheba.

Ati:

Twakomeje gushakisha turaheba ,gusa tubona bimwe muri ibyo byasigaye Dore ko ibindi bice byari byatwawe nabo bajura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero avugana na Muhabura yavuze ko nabo inkuru yubwo bujura bayimenye ahagana mu gitondo.

Bwana Murenzi Augustin yagize ati:

“Twabimenye mu gitondo tubimenyeshejwe na Nyirukwibwa Leonidas dutangira iperereza kugeza ubu hakaba Hari abafashwe na n’Ubugenzacyaha ku bufatanye na Polisi y’u Rwunda kugeza igihe iperereza rizagira icyo rigeraho.”

Amakuru avugwa nuwo muyobozi nuko abafashwe bakekwa ari abashumba baragiraga izo nka hakaba hategerejwe ikizava muri iryo perereza.

Kuri ubu abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha Station Rib ya Rugerero mu gihe hagikorwa iperereza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero buragira inama abafite inka mu nzuri kujya bakoresha abashumba b’indakemwa mu Mico no mu myifatire bakaba bagomba kumenya aho baturuka n’imyitwarire yabo.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe