Kigali: Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bwataye muri yombi Karasira Aimable

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwatangaje ko bwataye muri yombi  Karasira Aimable akurikiranyweho  icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Karasira amaze iminsi atanga ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Itwabwa muri yombi rye rije nyuma y’uko Umuryango utegamiye kuri Leta witwa ‘Umurinzi Initiative’ ugamije gushyigikira ibikorwa byamagana abantu bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.Uwo muryango uvuga ko umaze igihe ubona abantu bakwirakwiza amakuru, ibitekerezo n’amagambo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakabangamira n’ituze rusange rya rubanda, uwo muryango ‘Umurinzi’ ukaba usanga abo bantu bakwiye gukurikiranwa mu butabera.

Umuryango ‘Umurinzi’ uvuga ko abo bantu babinyujije mu byo batangaza, usanga bahamagarira Abanyarwanda kwigumura ku butegetsi buriho, nyamara hakaba nta gikorwa mu byerekeranye n’amategeko kugira ngo bahagarike ibyo bikorwa byabo bashyikirizwe ubutabera nk’uko byagendekeye abandi nka bo.

Amategeko y’u Rwanda avuga ibyerekeranye n’uburenganzira bwo kwisanzura mu kuvuga icyo umuntu atekereza, icyakora akagaragaza n’aho umuntu atagomba kurenga mu gukoresha ubwo burenganzira mu gihe bubangamira ituze rusange rya rubanda, cyangwa mu gihe umuntu yitwaza ubwo burenganzira agakwirakwiza urwangano rushingiye ku moko cyangwa agamije gutandukanya abantu ashingiye ku turere.

Ibi rero ngo bigaragaza ko hakiri icyuho mu gukurikirana abakora bene ibyo bikorwa biteza amacakubiri mu Banyarwanda, dore ko usanga babisubiramo kenshi nyamara ntibakurikiranwe.

Umuryango Umurinzi uvuga ko muri abo bantu harimo nka Aimable Uzaramba Karasira, Agnès Uwimana Nkusi n’abandi bakwirakwiza amakuru abiba urwango mu Banyarwanda kandi ntibahanwe. Aba kandi ngo usanga badatinya guhkana Jenoside yakorewe Abatutsi bakabivuga mu ruhame no ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri YouTube.

Umuryango Umurinzi uvuga ko wafashe icyemezo cyo kudakomeza guceceka mu gihe hari abantu bashaka koreka Igihugu mu makuba nk’ayo cyanyuzemo mu bihe byashize.

Uwo muryango ushishikariza abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko kurinda abaturage ubutumwa nk’ubwo bubabibamo urwango.

Uyu muryango kandi wagejeje iki kibazo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi (Abadepite na Sena), kuri Minisiteri y’Ubutabera no ku Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bagire icyo bakora kuri abo bantu bahakana bakanapfobya Jenoside.

Umuryango Umurinzi kandi wasabye abumva bashaka kuwushyigikira muri iki gikorwa cyo kurwanya bene abo bantu kubigaragaza banyuze kuri uru rubuga

RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe