Itegeko ry’ubutaka nirisohoka nta munyamahanga uzongera kwihererana umuturage w’umunyarwanda- Minisitiri Mujawamariya

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, yatangiye igikorwa  cyo gutora itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda, rikaba ryitezweho no gukumira abanyamahanga kubona ubutaka uko bishakiye.

Iri tegeko kandi rizafasha abaturage kubona ibyangombwa by’ubutaka buri munsi ya hegitari 1, rikazasimbura iryari ririho ryo muri 2013 bigaragara ko ryari ririmo ibyuho.

Zimwe mu mpinduka z’ingenzi zakozwe ku Itegeko rigenga ubutaka risanzweho ryo mu 2013, harimo ko nko ku birebana n’ubukode burambye, imyaka y’ubukode burambye iziyongera ariko ntigomba kurenga 99 ugereranyije n’imyaka 20 yatangwaga ku butaka bwagenewe guturamo cyangwa 30 ku butaka bwagenewe ibikorwa by’inganda.

Ku Munyarwanda igihe cy’ubukode ngo kizajya gihita cyongerwa batagombye kubisaba.

Iri tegeko kandi rinateganya integuza yanditse y’iminsi 90 aho kuba 15 y’akazi yari mu itegeko risanzweho kugira ngo Leta ishobore gusesa ubukode burambye, iyo ukodesha atubahirije inshingano zikubiye mu masezerano y’ubukode burambye.

Perezida wa Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije Uwera Kayumba Marie Alice, avuga ko mu itegeko rya 2013 harimo ibyuho byinshi binakurura imanza za hato na hato ariko ko iri tegeko rizabikemura.

Ati ”Ibishya birimo ni byinshi kandi biraziba icyuho cyagaragaraga muri iri tegeko rya 2013, ntanze nk’ingero muri uyu mushinga w’itegeko igabanya ry’ubutaka bw’ubuhinzi, ubw’ubworozi n’amashyamba ryari ribujijwe mu itegeko ryo mu 2013, iyo iryo gabanya rituma ubutaka busigaye bugira ubuso buri munsi ya hegitari imwe.”

Ni ikibazo cyahariho cyane cyatezaga imanza nyinshi ubu rero muri iri  itegeko, biremewe mu rwego rwo kugabanya ihererekanya ry’ubutaka ryakorwaga mu buryo butemewe n’amategeko kuko abantu babikoraga nabi, bikazamo uburiganya ariko kandi tunirinda n’imanza zibikomokaho.’‘ 

Ku birebana n’imicungire y’ubutaka bwa Leta, ubutaka bwose bwa Leta habariwemo n’ubukoreshwa n’inzego z’ibanze, muri rusange buzajya bucungwa na  Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano zayo kandi ninayo buzajya bwandikwaho, noneho izindi nzego za Leta n’inzego z’ibanze zigumane uburenganzira bwo kubukoresha aho kuba ubwazo nk’uko byari bimeze mu Itegeko rigenga ubutaka ryo mu 2013.

Abadepite kandi bagaragaje ko nk’ingingo irebana no kugurisha abanyamahanga ubutaka ari ingingo yasumwa neza.

Depite Nyirahirwa Veneranda yagize ati “Hakagombye kuba hagaragara ko kugura ubutaka ku munyamahanga bifite amabwiriza abigenga,  mu rwego rwo kugirango abashoramari batazagura ubutaka bw’abaturage igihugu cyikazagira ikibazo cyo gutuza abaturage bamaze kugurisha bwa butaka n’amafaranga bahawe, batayashoye mu buryo bwunguka hakaba hajyaho restriction yo kugurisha ubutaka ku munyarwanda ku munyamahanga..”

Minisitiri w’ibidukikije Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya wari uhagarariye guverinoma, avuga ko iri tegeko niritorwa rizakumira abanyamahanga bihererana abaturage bakabagurira ubutaka.

Yagize ati ”Iri tegeko nirisohoka ubwo nta  munyamahanga uzaba ugifite uburenganzira bwo kuza ngo yihererane umuturage w’umunyarwanda, amushukishe ayo mafaranga ngo agure ubutaka bwe ari nayo mpamvu ririya teka rya perezida rishobora kugena ubundi buryo  ntabwo ari rizagena rishobora kugena ubundi buryo umunyamahanga yabonamo ubutaka.”

Imicungire y’ubutaka no kugenzura imikoreshereze yabwo ku rwego rw’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali, byari mu nshingano z’Ibiro by’Ubutaka hakurikijwe Itegeko rigenga ubutaka ryo mu 2013.

Ubu Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali cyangwa iy’Akarere, nizo zishinzwe imicungire y’ubutaka no gukurikirana imikoreshereze yabwo ku rwego rw’Akarere cyangwa urw’Umujyi wa Kigali.

Biteganijwe ko ku wa Kabiri hazakomeza igikorwa cyo gutora ingingo ku yindi z’iritegeko zifite ingingo zigera kuri 89.

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, yatangiye igikorwa  cyo gutora itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda, rikaba ryitezweho no gukumira abanyamahanga kubona ubutaka uko bishakiye.

Iri tegeko kandi rizafasha abaturage kubona ibyangombwa by’ubutaka buri munsi ya hegitari 1, rikazasimbura iryari ririho ryo muri 2013 bigaragara ko ryari ririmo ibyuho.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe