Miliyoni z’abaturage bo mu bihugu bikize barakingiwe mu gihe miliyari z’abaturage bo mu bihugu bikennye bo bagitegereje -Perezida Ramaphosa

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yemeza ko iyo hataba ubusumbane mu kugura inkingo za covid-19, izabonetse zari zihagije ngo zifashe abari bazikeneye kurusha abandi ku isi hose.

Uyu muyobozi yatangaje ko 75% by’inkingo z’iki cyorezo, zahawe abaturage bo mu bihugu 10 gusa.

Mu Nteko Rusange ya OMS yabaye ku nshuro ya 74 kuri uyu wa Mbere, abakora mu rwego rw’ubuzima bashimiwe ubwitange bakomeje kugira muri iki gihe isi yugarijwe na covid 19.

Iyi nteko rusange ifite insanganyamatsiko yo guhashya icyorezo cya Covid 19 no gukumira ibindi byorezo byakwaduka kuri si, irakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe na Covid 19.

Ihuje intumwa z’ibihugu 194 binyamuryango bya OMS, ndetse n’ abakora mu nzego z’ubuzima hirya no hino kw’isi.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko iyi nama iteranye mu gihe isi iri mu bihe bikomeye, aho abantu benshi bamaze kubura ubuzima kubera covid 19.

Yavuze kandi ko ku rwego rw’isi hagaragara ubusumbane mu byemezo n’ingamba zishyirwaho mu guhangana n’iki cyorezo.

Yagize ati ‘‘Miliyoni z’abaturage bo mu bihugu bikize  barakingiwe mu gihe miliyari z’abaturage bo mu bihugu bikennye bo bagitegereje kubona inkingo, kandi bakaba bafite ibyago byinshi byo kwandura iyo virusi no guhitanwa nayo, dukeneye gukorera hamwe ibi bigahinduka, bikozwe ntabwo byaba ari ubugiraneza ahubwo gukingira umubare munini kandi hose ku isi nibyo dukeneye kugira ngo dushobore guhashya iki cyorezo.’’

‘‘Nta n’umwe muri twe wavuga ko atekanye mu gihe twese tutaragerwaho n’inkingo ngo zidukingire. Hakenewe  gushyirwaho akanama ko ku rwego rw’isi kakorana na OMS mu gufasha ibihugu guhangana n’iki cyorezo kdi ibihugu ubwabyo bigashora imari mu rwego rw’ubuvuzi mu nyungu z’imibereho y’abaturage n’ubukungu burambye.’’

Umuyobozi Mukuru wa OMS  yavuze ko icyorezo cya Covid 19 kigihari kandi kigenda kirushaho kugariza abatuye isi.

Yagize ati ‘‘Kuva inama  yacu yatangira mu gitondo kugeza ubu, hari abantu  hafi 1000 bamaze kwicwa na Covid, ntararangiza kuvuga iri jambo abandi 400 baraba bamaze gupfa. Ibi birababaje cyane, ku rwego rw’Isi turi mu bihe bikomeye, nta gihugu na kimwe gikwiye kumva ko nta kibazo gifite nubwo bwose cyaba kimaze gukingira umubare munini w’abaturage.’’

‘‘Nubwo kugeza ubu nta bwoko bushya bwa Covid 19 turabona inkingo zacu zananirwa guhangana nabwo, nta cyizere dufite ko bizakomeza kumera gutyo. Icyorezo ntaho kirajya kandi kizakomeza igihe cyose buri gihugu kitarashobora kugabanya imibare y’abandura.’’

Dr. Tedros yemeza kandi ko ubusumbane buhari mu bijyanye n’ inkingo ari kimwe mu bikomeje gutuma guhangana na Covid 19 bikomerera abatuye isi.

Ati ‘‘Inkingo zirenga 75%  by’inkingo zose zatanzwe mu bihugu 10 gusa. Ntibyoroshye kubivuga gusa kugeza ubu itsinda rito ry’ibihugu bikora kandi bikagura umubare munini  w’inkingo, ni byo bikomeje kugenzura ibirebana n’inkingo kw’ isi. Inkingo zose za covid 19 zimaze gutangwa kw’ isi iyo ziza gutangwa nta busumbane, zari zihagije kugirango zihaze abakora mu rwego rw’ubuvuzi n’abageze mu zabukuru bazikeneye kurusha abandi bo kw’ isi yose. Kugeza ubu inkingo dufite ntizihagije ariko hari ibihugu byatangiye gukingira abana n’abandi badafite ibyago byo gukomererwa n’iki cyorezo.’’

Kugeza ubu 0.3% by’inkingo ni zo zimaze gutanga mu bihugu bikennye.

OMS ivuga ko binyuze muri gahunda ya Covax, Inkingo za covid 19 zirenga miliyoni 72 zagejejwe mu bihugu 125 byo hirya no hino ku isi, ariko ngo zagezeyo ziba agatonyanga mu nyanja kuko zakingiye 1% by’abakeneye inkingo.

OMS itangaza ko ibihugu bisabwa gushyigikira gahunda yo kugura inkingo kuri bose, kandi inganda nazo zikihutisha ikorwa ryazo kugira ngo hakingirwe byibura 10% by’abaturage ba buri gihugu mbere ya Nzeri uyu mwaka.

Intego ni ugukingira 30% by’ abaturage muri buri gihugu mbere y’impera za 2021.

OMS itangaza ko kuva umwaka ushize kugeza ubu imibare y’abarwaye  covid 19 yikubye inshuro 40 igera kuri miliyoni 167, naho imibare y’abapfa bazize iyo virusi yikubye inshuro  11 igera kuri miliyoni 3.4.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe