Minisitiri Gatabazi yagiye guhumuriza abaturage bo muri Congo bahunze iruka ry’ikirunga

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean-Marie Vianney yagiye mu karere ka Rubavu, guhumuriza abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Gatabazi ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yabwiye aba baturage ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeza kubitaho kugeza igihe bazasubira iwabo.

Guhera kuri uyu wa Gatandatu nibwo iki kirunga cyatangiye kuruka, bituma bamwe mu banyekongo bagera ku bihumbi bitandatu bahungira ku ruhande rw’u Rwanda.

Gatabazi yagize ati “Turashimira abaturage ba Rubavu, ubuyobozi bw’Akarere, inzego zibanze uburyo bakiriye abaturage b’abavandimwe ba RDC bahungaga ikirunga kimaze kuruka ubu abenshi bakaba bamaze gusubira iwabo. Abasigaye bake bakiri mu ngo nabo bakomeje gutaha nta nkomyi.”

Abenshi baraye muri sitade zo mu Mujyi wa Rubavu, ariko kuri iki Cyumweru bamwe bakaba basubiye mu gihugu cyabo.

Gusa hari imwe mu miryango yagize impungenge zo gusubira iwabo, ikaba igicumbikiwe mu bigo by’amashuri, akarere ka Rubavu kakaba katangiye kubaha  amafunguro akomeza kubafasha.

Aba baturage bavuze ko bakiriwe neza n’u Rwanda, kuko bahawe amabisi bagacumbikirwa ahantu hatekanye kandi barindiwe umutekano.

Mu Gitondo cyo kuri iki cyumweru uhagaze mu Mujyi wa Gisenyi ugaterera amaso aho icyo kirunga kiri muri RDC,  nta kimenyetso cyigaragarira amaso cyerekana ko cyaba kikiri kuruka, ariko mu kirere hari icyotsi kinshi.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe