Minisitiri Gatabazi yasabye Habitegeko kuvana akarere ka Nyamasheke mu turere dukennye

Minisitiri  w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yasabye guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François, kuvana akarere ka Nyamasheke mu turere dukennye nk’uko yabikoze muri Nyaruguru.

Ibi minisitiri Gatabazi yabitangaje mu nama  yagiranye n’abavuga rikumvina muri aka karere.

Gatabazi avuga ko Nyamasheke nta gihingwa na kimwe kidahingwamo, ariko nyamara kakarenga kakagira abaturage benshi bakennye barimo n’abakennye cyane.

Avuga kandi ko aka karere kanororerwamo amatungo y’amoko yose, ariko na byo bikaba bidakura abaturage mu bukene.

Nk’ubu muri aka karere hari hegitari zirenga ibihumbi 54 zihingwaho ibihingwa byatoranyijwe, na hegitari zirenga ibihumbi 4 zihingwaho icyayi.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko gukura Nyamasheke mu bukene, iturufu yabyo nta yindi uretse ubufatanye bw’inzego zose.

Aha akaba yahaye umukoro nyobozi y’akarere kureka umwiryane n’amatiku ngo bijya bihavugwa, ahubwo bagakorera hamwe kugira ngo ikizamini cyo guhindura ubuzima bw’abaturage bazagitsinde. 

Yavuze ko bitabaye ibyo bazaguma ku mwanya wa nyuma.

Akarere ka Nyamasheke gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 450, barimo 69% bari mu bukene n’abasaga 49% bari mu bukene bukabije, nk’’uko bitangazwa n’ubushakashatsi (EICV5) bwo mu 2018.

Mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki 15 Werurwe 2021, nibwo Habitegeko François wari Mayor w’Akarere ka Nyaruguru, yazamuwe mu Ntera agirwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Habitegeko ni umwe mu ba Mayor bake cyane bashoje manda zabo zombi bemererwa n’amategeko,  akarere ka Nyaruguru ubu kakaba kabarizwa ku isonga mu turere twahinduye amateka mu iterambere ry’ibikorwa remezo, ndetse akaba yaragasize ku mwanya wa mbere mu bijyanye n’imihigo.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe