Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa (Amafoto)

Perezida Kagame kuri uyu wa mbere ari mugihugu cy’u Bufaransa aho yitabiriye inama, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Nkuko byatangajwe ngo ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu bombi byibanze ku bufatanye bugamije inyungu rusange ku ngingo zirebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika.

Ibi biganiro bibaye mu gihe u Bufaransa bukomeje kotswa igitutu kuva ubwo Perezida Macron yanjyaga ku butegetsi aho ari gusabwa gukora ibitandukanye n’iby’abamubanjirije akemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanatera intambwe yo kubisabira imbabazi.

Nyuma gato y’itorwa rya Macron, Perezida Kagame yigeze kuvuga ko hari ikintu gitegerejwe kuri uyu mugabo aho yabisobanuye agira ati “imyitwarire y’u Bufaransa ku Rwanda ntizahinduka mu gihe butarahindura uburyo bwitwara kuri Afurika mu rusange. Ibyo byombi bifitanye isano. Hari ikintu gishya dutegereje kuri Perezida Macron, kwihutira gushyiraho imikorere mishya no gushyira iherezo ku myaka ishize y’urujijo.”

Abategetsi b’ibihugu bya Africa barenga 20 bazitabira inama yo ku wa kabiri, izaba ari yo nama nini y’abategetsi ibahuje bari kumwe muri iki gihe cy’icyorezo.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ari mu Bufaransa aho yagiye kwitabira izi nama, bivugwa ko azakora n’izindi zigendanye n’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa.

Uruzinduko rwe rushobora kuba ubundi buryo bwo kwiyunga hagati y’ubutegetsi bwombi, ubu burebana neza nyuma yo kwemeranywa kuri raporo zivuga ko hari uruhare Ubufaransa bwagize muri jenoside mu Rwanda.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe