Bugesera- Ntarama: Umukecuru Wacitse Ku icumu arasaba ubutabera nyuma yo gukangishwa gutemagurwa

Umukecuru witwa Mukansanga Kansilida utuye mu mudugudu wa Karumuna mu kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera aracyasaba ubutabera ku magambo y’ingengabitekerezo yakorewe mu ibihe bitandukanye, tariki ya 7 Mata 2021 niya 8 ubwo umukuru w’inkeragutabara yamubwiraga ko ari mu kirori cya bene wabo mu gihe yarakurikiye umuhango wo gutangira icyunamo kuri tereviziyo Rwanda,ubugira kabiri tariki 8 Mata akabwirwa nuwitwa Barutwa utuye mu mudugudu umwe nuwe wa Karumuna ko azamutemagura atitaye ku bututsi bwe ntanagire icyo aba.

Amakuru agera ku Kinyamakuru muhabura.rw arahamya ko uyu mukecuru Mukansanga Kansilida yagiye gukurikirana umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo kuri tereviziyo y’u Rwanda aho umuyobozi w’inkeragutabara muri uwo mudugudu arikumwe na bagenzi be akamubwira amagambo y’ingengabitekerezo.Avuga ko iyo nkeragutabara yamusanze ari kuri urwo rugo ikamubwira ko ari mu birori bya bene wabo.

Mukansanga avuga ko akimara kubwirwa ayo magambo yabimenyesheje inzego z’ibanze(comite nyobozi y’umudugudu wa Karumuna)bakazitumaho barangiza bakamwunga nizo nkeragutabara ngo kuko zamusabye imbabazi nawe yabura uko agira akabyera.

Mukansanga yagize ati:“Akimara kumbwira ayo magambo ko ndi mu birori kandi ndigukurikirana itangizwa ry’icyumweru cyo kwibuka kuri tereviziyo Rwanda nahuye n’ihungabana bituma bahamagara abayobozi bashinzwe IBUKA mu mudugudu baza kumpumuriza,icyakurikiyeho ubuyobozi bw’umudugu bwarampamagaye bunyunga nizo nkeragutabara.

Ibi kandi Birashingamirwa n’umugore witwa Gaudence waho ingengabitekerezo yabereye mu rugo rwe wanasabye inzego z’umutekano n’ubutabera ko zikwiye guhaguruka zigakurikirana ibi byaha bihishirwa n’abayobozi binzego zibanze ngo kuko bidahagaze ngo hagire ababihanirwa ntibyazacika .

Madame Gaudence yagize ati:“Ibi rwose birababaje, umukecuru yaraje ansanga iwanjye ansaba ko nafungura tereviziyo agakurikirana ijambo rya Perezida wa Repubulika ryo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, ubwo umuturage yakurikirana uwo muhango nibwo haje inkeragutabara eshatu ntabashije kumenya izina harimo umugufi wirabura ariko mubonye namumenya abwira umukecuru ko ari mu kirori cyabene wabo, ko mukanya araba yisarishije,uwo mukecuru arababara natwe biratubabaza cyane ,tukaba dusaba inzego zibishinzwe kugera aho ibyaha byabereye kugirango ibi byaha bihishirwa n’abayobozi bikurikiranwe naho bitabaye ibyo byazahora bigenda bigaruka.”

Bucyeye bwaho Mukansanga yibwiye ko ikibazo cyarangiye aza guhamagarwa n’umugore bita joselyne amubwira ko muzehe amushaka ngo naze amubwire iwe Uwo umukecuru ngo akaba yarimo akubura mu muhanda wa kaburimbo werekeza i Nyamata .Ubwo yageraga kwa Joselyne yasanganiwe n’umuhungu witwa Barutwa amubwira ko we atamurataho amuzuru n’ubututsi bwe nkuko byagendekeye inkeragutabara ko we yamutemagura ntagire nicyo aba.

Byukuzenge Joselyne warumuhamagaye yabwiye MUHABURA ko ayo magambo y’ingengabitekerezo kansilida yayabwiwe na Barutwa.

Uyu mudamu witwa Byukusenge Joselyne ukomoka  I Nyamirambo ubu akaba atuye mu Karumuna yatanze ubuhamya agira ati:“Ndi umuhamya wayo magambo kuko Umugabo witwa Barutwa yayabwiye uwo mukecuru njye mpibereye ko we atamurataho amuzuru n’ubututsi bwe nkuko byagendekeye inkeragutabara ko we yamutemagura ntagire nicyo aba. nkaba nsaba ko uwakoze icyaha yakiryozwa mu rwego rwo guha abandi isomo n’umuco wo kudahana iki kibazo kigacyemuka ndetse no guhishira ibyaha k’ubuyobozi bikarangira.”

Mukecuru Mukansanga Kansilida avuga ko yaje kuregera ubuyobozi bw’Umudugudu bohereza inkeragutabara gufata uwo mugabo Barutwa zigezeyo arazikubita aziciraho imyenda abaturage baratabara bazifasha kumufata bamugeza ku biro by’ubuyobozi bw’umudugudu, baraharara na bandi bantu baribafungiye muri casho y’Umudugudu bamubwira ko bategereje imodoka izagutwara uwamukoreye ibyaha.

Kansilida akomeza abugako bukeye bwaho bamubwiye ko imodoka ishinzwe umutekano ku murenge n’iya polisi ya Nyamata banze kuza,bamubwira ko afata ibihumbi 7000 n’inkeragutabara zashwanyuriwe imyenda zigafata 3000 ibyo ngo yabitegetswe na komite nyobozi y’umudugudu ngo kuko nta modoka bafite itwara abanyabyaha, ngo gusa ibyo byababaje abantu kubera ko bazakomeza kumukomeretsa no kuntoteza azira ko yacitse ku icumu.

Mu buhamya bwatanzwe n’imwe mu nkeragutabara yitwa Muzariwa yahamije ko umuyobozi w’inkeragutabara mu mudugudu hamwe na bagenzi be n’umugabo witwa Barutwa bakoreye uwo mukecuru ingengabitekerezo ya Jenoside.

yagize ati”Umugabo witwa Barutwa yayabwiye uwo mukecuru ko we atamurataho kwisarisha nkuko byagendekeye inkeragutabara ko we yamutemagura ntagire nicyo aba. “

Yakomeje avuga ko umucyecuru yategetswe gufata ibihumbi 7000 n’inkeragutabara zashwanyuriwe imyenda zigafata 3000

Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Karumuna Bwana Byarugaba Jean Marie Vianney MUHABURA ko bafashe Barutwa wabwiye umukecuru Kansilida amagambo y’ingengabitekerezo.

Bwana Byarugaba Yagize ati:“Twafashe umuntu wankoreye mukecuru witwa mukansanga Kansilida ingengabitekerezo,yaje atugana, arira,atubwira ko Barutwa yamubwiye amagambo y’ingengabitekerezo ya jenoside,twahise twoherezayo inkeragutabara zigezeyo umuhungu ababera ibamba abaciraho imyenda,aterura umwe amukubita hasi, baramufata baramuzana tumufungira mu biro by’umudugudu hamwe n’abandi bantu babiri,harimo n’umusaza ugendana nuwo mukecuru, warufungiye kubwira uwo mukecuru ko azamutema,ubwo twabafungiye mu mudugudu tubarazamo buracya kuko twaritwahamagaye ku murenge ngo baduhe imodoka y’umutekano ntibayizana kandi umuyobozi wa Polisi (DPC))yari yaratubwiye ko niturajya tubura imodoka tujye tumuhamagara birangira nabo bataduhaye imodoka.

Uwo ushinzwe umutekano yongeye kubazwa uko ibibazo byabo bantu baribafashwe byarangiye yabwiye MUHABURA ko uwo muntu wariwafashwe utazwi bamwambukije akagera bamukubita inkoni byinshi ngo kuko ntagereza bagira.

Jean Marie Vianney yagize ati:”Njyewe nta gereza ngira iwanjye niba nahamagaye abayobozi babishinzwe nkababura nta handi narikubashyira, umwe uba mu Karumuna twamurekuye uwakoreye kansirida ingengabitekerezo, ubuyobozi bw’umurenge bwatubwiye ko twongera tugasuzuma neza,dusuzumye neza dusanga uwo muhungu yabikoze aranabyemera abisabira imbabazi.

Uyu muyobozi yongeye kubazwa impamvu bahaye uwo mukecuru ibihumbi 7000 umukecuru atishimiye kubera ko abona bazahora bamubwira amagambo y’ingengabitekerezo, uwo muyobozi ushinzwe umutekano yagize ati:“Twararebye dusanga umukecuru kansirida yandagajwe cyane dusanga ataviramo aho,dufata Barutwa wamukoreye icyaha tumuca amafaranga ibihumbi 10, birindwi by’umukecuru na 3000 by’imkeragutabara zaciriweho imyenda,nuko twabikemuye naho ubundi nta gereza ngira iwanjye.”

Muhabura.rw yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama Madame UWAMUGIRA Marthe avugako icyo kibazo yakimenye akibwiwe n’umuyobozi w’Umudugudu wa Karumuna akakibaza kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanzenze habereye icyo cyaha , avuga ko yamubajije ijambo ryabwiwe uwo mucyecuru akamusubiza ko atatinyuka kubisubiramo.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama yongereyeho ko ayo makuru yanyujijwe ku rubuga bahuriramo n’abayobozi bo ku rwego rw’akarere rwo kurwanya ingengabitekerezo ndetse avuga ko abo bantu banywaga inzoga yitwa “Knowless”bakemeza ko ntangengabitekerezo irimo kuko ibyo yabivuze kubera banywaga inzoga.
Yagize ati:“Abo mu mudugudu banambwiye ko bananywaga inzoga bityo ibyavuzwe si ingengabitekerezo ahubwo yabivuze kubera ko yasanze banywa inzoga

Ku bijyanye no kunga ngengabitekerezo ya Jenoside ku mafaranga 7000 n’ikubitwa ndetse no gucibwa imyenda y’inkeragutabara yasubije ko atarabizi ntabyo ibyo bigeze bamubwira.

Yagize ati:“Ibyo ntabyo bambwiye ariko ubwo nazagushaka nkamwe mwigereyeyo tukaganira mukaduha amakuru neza,murakoze.”

REBA VIDEO BITEYE AGAHINDA

Ingingo ya 11 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside akwiye guharwa.
Rigira riti ” Umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira,
gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya jenoside, aba akoze icyaha.Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mubikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyingingo, ahanishwa igifungo kitari munsiy’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi
(7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atarimunsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW)ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Perezida Paul Kagame avuga ko kuba hakomeje kugaragara abatagira isoni zo guhakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bidakwiye kubatera isoni n’ubwoba bwo kuba bahangana na bo mu buryo bukomeye. Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuwa Gatatu tariki 7 Mata 2021, ubwo yatangizaga ku nshuro ya 27 kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yagize ati” Niba abahakana amateka bitabatera isoni jye nawe twagira ubwoba bwo guhangana na bo?”

Denis Fabrice Nsengumuremyi/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe