Kigali: Perezida wa y’IBUKA mu Rwanda ababajwe n’uko abenshi mu banyeshuri bishyuriwe na FARG bakiri abashomeri

Perezida w’Umuryango IBUKA, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Egide Nkuranga, yavuze ko ababajwe no kuba benshi mu bari abanyeshuri bishyuriwe n’Ikigega FARG ari abashomeri.

Nkuranga yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside i Nyanza ya Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021.

Nkuranga avuga ko iyo ahuye n’abari abanyeshuri bishyuriwe na FARG barangije amashuri, ngo bamubwira ko Leta cyangwa FARG by’umwihariko yababereye umubyeyi, ariko ikibazo basigaranye kikaba ari ukutabona akazi ngo bereke uwo mubyeyi ko ibyo yabatanzeho bitapfuye ubusa.

Nkuranga yagize ati “Tuziga ingamba twakoresha kugira ngo be kuguma aho nta kazi bafite, tuzabifatira umwanya turebe icyo twakora, twahimba imirimo, twakora ubuvugizi kugira ngo bagire ikindi bakora, tuzabiganiraho”.

ibi kandi biraza byiyongera ku banyeshuri biga muri  Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) barihirwa n’Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) bavuga ko bamaze umwaka batabona amafaranga yo kubatunga azwi nka buruse ni bindi bibazo byinshi barimo guhura nabyo Leta y’u Rwanda irebera nk’uko babyitangarije mu bitangaza makuru bitandukanye ibintu bitari bikwiye nyuma y’imyaka 27 Jenoside ikorewe Abatutsi .

Uwitonze Salome na Ndayishimiye Jean D’amour  ni abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’amahoteri, basanzwe ari abagenerwabikorwa bishyurirwa ishuri na FARG.

Umwe yagize ati “Ni ikibazo kuko amafaranga yadufashaga mu bigendanye n’imyigire, amatike, kwishyura amazu. Kuba rero tutayabona ubuzima bwarahagaze, kujya ku ishuri tujyayo bitugoye, bamwe bararihagarika kuko ubushobozi twahabwa bwabuze kandi ntaho turi bukure”.

Undi ati “Mu nzu ducumbitsemo bamwe inzara yarabishe, hari abatsinzwe amasomo kubera inzara yabishe bakajya gukora ubuyede.”

Aba banyeshuri bavuga ko no mu gihe amasomo yahagarikwaga kubera icyorezo cya icyorezo cya COVID-19, batatashye kuko bakomeje amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Hamwe na bagenzi 120 bigana muri UTB bavuga ko hashize umwaka urenga wose nta nkunga bahabwa ibafasha mu myigire yabo, ibintu bemeza ko bikomeje gutuma babaho nabi cyane .

Gildas Ngaruyingabo umuyobozi w’umuryango uhuza abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi AERG muri Kaminuza ya UTB atunga agatoki ikigega cya FARG gutinda kwita ku kibazo cyabo n’ubwo ngo bari batangiye ku gihe ibyangombwa byose bisanzwe bikenerwa ngo bahabwe amafaranga yabo.

Ikigega cya FARG ntikerura ngo cyemere amakosa gishinjwa ariko cyamera ko habayeho ikibazo cyo kudahanahana amakuru akenewe kandi ku gihe.

Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse batishoboye FARG kuva mu mu mwaka wa 1998 kigiyeho abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 107 ni bo bamaze kwishyurirwa kwiga amashuri yisumbuye batanzweho miriyari 84 mu mafaranga y’u Rwanda ,mu gihe abagera ku bihumbi 39 ari bo bamaze kurangiza amashuri makuru na za kaminuza bishyuriwe agera kuri miliyari hafi 90

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe